U Rwanda rukomeje iperereza kuri puderi z’abana za Johnson & Johnson zivugwaho gutera kanseri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2020 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (FDA), kirimo gukora iperereza kuri puderi z’abana z’uruganda rwa Johnson & Johnson, nyuma y’uko muri Amerika, Canada n’ahandi bigaragajwe ko zifite ikibazo cy’ubuziranenge.

Mu mpera z’umwaka ushize uruganda rwa Johnson & Johnson, rwahamagaje amacupa ibihumbi 33 ya puderi z’abana, asubizwa mu ruganda nyuma y’ibimenyetso byagaragaje ko mu icupa rimwe ryaguriwe kuri internet muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, habonetsemo ingano nke y’ikinyabutabire cya asbestos gishobora gutera kanseri.

Umuyobozi wa FDA, Charles Karangwa yabwiye itangazamakuru ko ‘Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiti n’ibiribwa kizi ko puderi za Johnson & Johnson, zavuzweho gutera kanseri’.

Karangwa yavuze ko mu Rwanda icyo kibazo cy’ubuziranenge kitaragaragara ku masoko ariko iperereza rigikomeje.

Kuwa Kabiri, uruganda Johnson&Johnson rwatangaje ko ruhagaritse kugurisha puderi z’abana za Johnson ku masoko yo muri Amerika na Canada ariko ahandi ku Isi zizakomeza gucuruzwa.

Umwaka ushize uru ruganda rwatangaje ko ikinyabutabire cya asbestos, cyatahuwe mu icupa rimwe, ariko iperereza ndetse no mu isesengura ryimbitse rwakoze, rwasanze nta yandi macupa yabonetsemo icyo kinyabutabire.

Uruganda rwa Johnson&Johnson, rukomeje guhangana n’ibirego binyuranye, nyuma yo gusanga hari bimwe mu bicuruzwa byarwo byateye abantu kanseri. Ni ibirego rwakomeje guhakana.

Puderi za Johnson&Johnson ziravugwaho kubamo ikinyabutabire gitera kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .