00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye iminara irenga 800 yo kongera umubare w’ababona internet

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 15 March 2025 saa 03:31
Yasuwe :

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rukenye iminara y’itumanaho 840 kugira ngo rwongere ingano ya internet ndetse ibashe kugera mu gihugu hose ive kuri 75% igere kuri 97%.

Ibi yabivuze ubwo yerekaga Inteko Ishinga Amategeko gahunda nshya yo kugeza ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ku baturage bose.

Ingabire yagaragaje ko kuri ubu u Rwanda rufite iminara y’itumanaho 1760, ibasha gutanga internet ku rugero rwa 96% mu bice bituwe no ku rugero rwa 75% ku buso bw’igihugu bwose.

Avuga ko kugira ngo internet igere mu bice byose by’igihugu, ubushakashatsi bwakoze bwerekanye ko hakenerwa iminara y’itumanaho 2500.

Minisitiri Ingabire ati “Turi gukorana n’ibigo by’itumanaho tureba uko muri iyo minara 840 buri kigo cyashyiraho iyayo bijyanye n’uruhushya gifite.”

Minisitiri Ingabire yavuze ko Guverinoma izakoresha amafaranga acungwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ibigo by’itumanaho bitanga angana na 2% mu kubaka iyo minara.

Minisitiri Ingabire yavuze ko urwo ruhare rw’ibyo bigo by’itumanaho kuri ayo mafaranga bisobanuye gutera inkunga ibyo gushyira iminara mu bice ibyo bigo bitarangamiye na cyane ko wenda biba bibona ko bitakungukiramo.

Icyakora agaragaza ko ayo mafaranga atafasha mu gushyiraho iminara myinshi kuko itarenga 60.

Yagize ati “Ibyo bivuze ko niba dufite gahunda yo kubaka iminara y’itumanaho 840, bizadutwara imyaka irenga 10 kugira ngo tubigereho nidukoresha ayo mafaranga gusa. Niyo mpamvu twakoze inyigo kugira ngo tubashe gushaka abandi bashoramari bashobora kudufasha kubona inkunga ihagije yo kubaka iminara yose.”

Akomeza agaragaza ko nubwo mu bice by’igihugu ahagera internet hangana na 75% abayikoresha ari 22% gusa. Avuga ko biterwa n’uko hari aho itagera ahandi bayibona nabi.

Ingabire kandi avuga ko iyi minara iramutse yubatswe byagabanya igiciro cya internet, ndetse bikongera ibikoresho by’ikorabuhanga nka za telefoni, mudasobwa n’ibindi.

U Rwanda rukeneye iminara irenga 800 yo kongera umubare w’ababona internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .