00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukeneye gukuba inshuro icyenda umubare w’abaganga babaga rufite

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 May 2024 saa 10:57
Yasuwe :

Urugaga rw’Abaganga bavura indwara bakoresheje kubaga, rwagaragaje ko indwara zigera kuri 30% ziri mu Banyarwanda zikenera ubuvuzi bwo kubagwa ariko umubare w’ababikora ukaba ukiri muto cyane.

Byagarutsweho ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubuvuzi bwo kubaga cyakozwe mu rwego rwo kuzirikana intambwe yatewe muri urwo rwego rw’ubuvuzi.

Muri icyo cyumweru, abaganga bifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho boroje imiryango ibiri inka ndetse hanatangwa mituweli 100 ku bantu batishoboye.

Ku bijyanye no kuvura, muri icyo cyumweru gishize, havuwe abaturage 1647, harimo 347 babazwe n’abandi barenga 1300 basuzumwe bakaba bazakomeza kwitabwaho.

Umuyobozi w’urugaga rwa’abaganga babaga mu Rwanda, Prof Ntirenganya Faustin, yagize ati “Dufite abaganga babaga bagera kuri 162 ariko aho badukeneye hararenga 1000, biradusaba gukuba nibura inshuro umunani cyangwa icyenda abo dufite kugira ngo buri muturage ashobore kugerwaho n’ubwo buvuzi igihe babukeneye.”

Yagaragaje ko umubare muke w’abaganga babaga ugira ingaruka mbi ku musaruro kuko bituma hari abatinda kubona ubuvuzi.

Ati “Uyu munsi turacyafite abantu bategereza igihe kirekire kugira ngo bagerweho kubera ko abaganga dufite bakiri bake ariko dufatanyije na Minisiteri y’ubuzima hari gahunda yo kwihutisha kwigisha abaganga ku buryo mu myaka ine iri imbere dushobora gukuba kane abo dufite ariko ni urugendo rukomeye.”

Yagaragaje ko mu Rwanda nibura indwara zigera kuri 30% mu zibasira Abanyarwanda zisaba ubuvuzi bwo kubagwa zirangajwe imbere n’indwara z’amagufwa, indwara zo mu nda nk’amara, kanseri, kuremarema no gusana ibyangiritse kubera impanuka, ubushye ndetse no kubaga amaso n’izindi ndwara zitandukanye.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ntihabose Corneille, yagaragaje ko kuri ubu usanga abaturage bahabwa gahunda yo gutegereza igihe kinini bitewe ahanini n’umubare w’abantu bakiri bake ndetse n’ubuke bw’ibikoresho nko ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Ati “Muri gukorera mu buryo bugoye kuko imibare igaragaza ko abarenga miliyari eshanu ku Isi bagorwa no kubona ubuvuzi bwo kubagwa, iyo bigeze ku bihugu biri gutera imbere nk’u Rwanda usanga ari bibi kurushaho.”

Yongeyeho ko “Usanga hari abantu bahabwa gahunda y’igihe kirekire bategereje kubera ubuke bw’abaganga babaga n’izindi nzobere, ubuke bw’ibikoresho bitabemerera gukorera umubare runaka muba mwihaye, ariko kandi hari n’ingamba zigomba guhinduka.”

Dr Ntihabose yavuze ko byoroshye kwigisha ibijyanye no kwirinda malaria cyangwa izindi ndwara ariko iyo bigeze ku kubaga ari ibintu bitoroshye.

Yagaragaje ko Minisiteri y’Ubuzima ishima akazi gakorwa n’abaganga babaga indwara kandi ko hari gukorwa byinshi mu rwego rwo guteza imbere urwo rwego rw’ubuvuzi.

Umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubushakashatsi, Munyaneza Emmanuel, yagaragaje ko kuri ubu hari kurebwa uburyo ibikorwa by’ubuvuzi bwifashisha kubaga byaha uruhare rugaragara abaturage mu bibakorerwa mu rwego rwo gushaka umuti urambye.

Ati “Kugira ngo ibyavanwe mu bushakashatsi bizabashe gushyirwa mu bikorwa kandi birusheho kugirira umumaro abaturage, ni ugukoresha uburyo bwo gutangirana nabo tukamenya ikibazo cyugarije abaturage, nabo bakagihitamo ko ari ikibazo hanyuma tugakora ubushakatsi tukareba uko bwakorwa turi kumwe nabo, tugakusanya amakuru turi kumwe, tukagera n’igihe cyo gusohora ubushakashatsi turi kumwe nabo.”

Yakomeje ati “Icyo gihe iyo mushyizeho icyo gukora kugira ngo icyo kibazo cyari cyibugarije gikemuke. Mugendeye kuri bwa bushakashatsi abaturage bahita babishyira mu bikorwa nta gushidikanya.”

Urugaga rw’abaganga babaga kandi bashimiye bamwe mu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu guteza imbere umwuga wo kubaga mu Rwanda muri iyi myaka 30 ishize nyuma ya Geniside yakorewe Abatutsi.

Bashimye umwete, umurava no kwitanga bagize mu bihe bikomeye basaba abakiri bato kubigiraho no gukomeza uwo murage mwiza.

Hatanzwe icyizere ku kongera umubare w'abakora ubu buvuzi
Hagaragajwe ibikorwa byakozwe mu cyumweru cyahariwe kubaga indwara zitandukanye
Umukozi muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umushakashatsi, Munyaneza Emmanuel yagaragaje ko hakenewe ubufatanye n'abaturage
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abaganga babanga, Prof. Ntirenganya Faustin yavuze ko hakenewe nibura gukuba inshuro icyenda umubare w’inzobere muri ubu buvuzi
Abagize uruhare mu guteza imbere uru rwego bashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .