Mu nama iherutse kuba yiga uburyo Afurika yakwihaza mu biribwa, u Rwanda rwagaragaje ko hari amahirwe y’ishoramari mu buhinzi ndetse rugaragaza ko rukeneye arenga miliyari 1,7 z’Amadolali (arenga miliyari 2000 Frw) ngo butezwe imbere.
Rwagaragaje ko ayo mafaranga yashorwa mu buhinzi bw’avoka, ubuhinzi bw’urusenda, ibirayi, ubworozi bw’inkoko no gufasha imishinga y’ubuhinzi kugera kuri serivisi z’imari.
Ku buhinzi bw’urusenda gusa, hakenewe miliyoni 470$ (miliyari 627 Frw) yafasha mu guteza imbere ubwo buhinzi hagamijwe kongera umusaruro no kwagura amasoko ku ruhando mpuzamahanga.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 3403 z’urusenda zinjiza arenga miliyoni 4.2$.
MINAGRI igaragaza ko igihugu cyifuza kuzamura uwo musaruro ku buryo nibura bizagera mu 2030 rwohereza mu mahanga toni 38.762 buri mwaka.
Ibyo kubigeraho bisaba kongera ishoramari muri ubwo buhinzi, aho u Rwanda rugaragaza ko iryo shoramari rikeneye arenga miliyoni 470$.
Biteganyijwe ko hazongerwa ubuso buhingwaho urusenda bukava kuri hegitari 533 bukagera kuri hegitari 4.457 bikazatwara arenga ibihumbi 53.292$.
Mu bijyanye no kongera umusaruro hazashorwamo miliyoni 168$, ibijyanye no gufasha abarwohereza mu mahanga bizatwara miliyoni 72$, mu gihe arenga miliyoni 230$ azifashishwa mu gutunganya uwo musaruro.
Kugeza ubu, u Rwanda rugaragaza ko urusenda rwarwo rufite isoko rigari mu Bushinwa bityo ko hakenewe kongerwa ingano y’urwoherezwayo.
Abahinga urusenda bagaragaza ko kongera ishoramari bizatuma babasha guhaza isoko mpuzamahanga kandi ko rutanga icyizere bijyanye n’inyungu rushobora kwinjiza.
Bagaragaza ko nibura urusenda rushobora kunguka miliyoni 4 Frw kuri hegitare iba yashowemo hagati ya miliyoni 2.5Frw na 3 Frw.
Bagaragaza ko imbaraga zikenewe kongerwa mu korohereza abahinzi kubona imbuto yujuje ubuziranenge, ku buryo zishobora no gutunganyirizwa mu imbere mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!