U Rwanda rugiye kwakira izindi mpunzi zisaga 120 zizava muri Libya

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryatangaje ko mu kwezi gutaha u Rwanda ruzakira izindi mpunzi zisaga 120 zizaturuka muri Libya, zisanga izindi 189 zicumbikiwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo itsinda rigizwe na UNHCR, intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Guverinoma yú Rwanda, ryasuye aho impunzi zageze mu Rwanda zicumbikiwe.

Izo mpunzi n’abimukira bamaze kugera mu Rwanda bavuye muri Libya barimo 21 bakomoka muri Somalia, 153 baturuka muri Eritrea, 10 baturuka muri Sudani na batanu bo muri Ethiopia. Muri aba harimo abana 79 batari kumwe n’ababyeyi babo.

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Villechalane, yavuze ko bitarenze ukwezi gutaha "hazaza izindi mpunzi zisaga 120, ndetse icyifuzo ni uko uyu mwaka warangira impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira zihageze."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayumba Olivier, yavuze ko imyiteguro yo kwakira izi mpunzi ikomeje kandi u Rwanda rwemeye gufasha impunzi z’Abanyafurika ziri muri Libya, kubera uburyo zari babayeho kandi rubifitiye ubushobozi.

Ati "Imyiteguro iragenda neza, ubwa mbere twakiriye abantu 66, ubwa kabiri twakira 123, ubwo hari abandi bari mu nzira. Imyiteguro sinakubwira ko ejo biraba birangiye ariko nabonye abafundi benshi bari hano, muri make navuga ko bigenda neza, tuzabakira."

Ambasaderi wa Siera Leone muri AU, Amb. Dr. Brima Patrick Kapuwa akaba na Visi Perezida w’Akanama ka AU gashinzwe Impunzi n’Ibikorwa by’Ubutabazi, yavuze ko n’ibindi bihugu bikwiye kwakira izi mpunzi zikomeje guhera muri Libya, UNHCR ivuga ko habarurwayo izisaga 3000.

Ati “Ibyo twabonye hano uyu munsi birashishikariza buri gihugu kigize AU kumva ko ibyakozwe hano n’abandi babishobora, kandi bimeze neza kuko bishimangirwa n’abagenerwabikorwa ubwabo, ko ubu bameze neza kurusha aho bari bari.”

Umuyobozi wa UNHCR mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Ihembe rya Afurika, Clementine Nkweta Salami, yashimye Guverinoma y’u Rwanda yemeye kwakira izi mpunzi z’abanyafurika ndetse zigahabwa ibyangombwa byose nkenerwa, mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.

Umwanzuro wo kwakira izi mpunzi u Rwanda rwawufashe nyuma y’amashusho yagiye hanze mu 2017, agaragaza izari muri Libya zirimo gucuruzwa nk’abacakara.

Ku ikubitiro u Rwanda rwari rwatangaje ko rwemeye kwakira impunzi n’abimukira b’Abanyafurika bagera ku 30 000, ariko mu masezerano aheruka gusinywa hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, u Rwanda rwemeye kwakira impunzi n’abimukira 500 ku ikubitiro.

Impunzi za mbere zamaze kwisanga mu Nkambi ya Gashora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza