00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira inteko rusange ya 26 ya EAPCCO

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 January 2025 saa 07:14
Yasuwe :

U Rwanda ruritegura kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025.

Inteko rusange ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w’akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.

Izahuriza hamwe Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu 14 bigize EAPCCO kugira ngo baganirire hamwe ibijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n’impinduka mu biteza umutekano muke.

Ni inteko rusange izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibindi byaha by’inzaduka”.

Inteko rusange ya 26 y’Umuryango EAPCCO yitezweho gusubiza icyifuzo cy’ibihugu biwugize cyo gufatanyiriza hamwe mu guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka bigenda byiyongera.

Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y’Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z’inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka n’ibyifashisha ikoranabuhanga.

Ibihugu bigize uyu muryango ni 14, ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.

Mu ntego z’Umuryango wa EAPCCO harimo gushyigikira, gushimangira no kwagura ubufatanye hashyirwaho ingamba zihuriweho zo gukurikirana ibikorwa bigize ibyaha ndengamipaka n’ibindi bifitanye isano nabyo mu Karere.

Hari kandi gutegura no guhanahana amakuru y’ingenzi ajyanye n’ibyaha kugira ngo bifashe ibihugu bigize umuryango kubikumira, guharanira ko ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ibyaha bishyirwa mu bikorwa, kubika neza amakuru ku byaha no gufatanya gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka hifashishijwe uburyo bwose buteganyijwe ku rwego rwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).

Indi ntego ni gushyiraho ingamba n’umurongo w’amahugurwa agendanye n’igihe hagendewe ku cyerekezo n’umusaruro witezwe ku nzego za Polisi mu karere,

Mu gihe iyi Nteko rusange ya 26 y’Umuryango wa EAPCCO izaba ibera mu Rwanda, ku nshuro ya mbere hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y’imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n’ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki ‘EAPCCO SWAT Challenge’.

Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, mu kigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Amakipe yatoranyijwe mu nzego z’umutekano mu bihugu bigize EAPCCO azarushanwa mu myitozo itandukanye igamije gusuzuma imbaraga z’umubiri, gukorera hamwe ndetse n’ubuhanga bujyanye n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano.

Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bw’akarere mu guhangana n’ibihungabanya umutekano no kurushaho gusangira ubumenyi hagati y’amakipe azaryitabira.

Ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza hashingiwe ku kugaragaza ubwitange no kuba indashyikirwa mu guhangana n’ibihungabanya umutekano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .