00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2022 saa 04:28
Yasuwe :

U Rwanda rwiteguye kwakira inama ya 11 y’Ihuriro Nyafurika ry’Abagaba b’ingabo zirwanira mu kirere (African Air Chiefs Symposium: AACS) izabera i Kigali muri Convention Centre kuva ku wa 24 kugeza ku wa 28 Mutarama 2022.

Ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rivuga ko abagera ku 160 bavuye mu bihugu 40 bigize ihuriro ry’imitwe y’ingabo zirwanira mu kirere muri Afurika (Association of African Air Forces: AAAF) ari bo bazitabira iyo nama aho bazaganira ku ngamba zo kugeza ku rundi rwego igisirikare kirwanira mu kirere kuri uyu mugabane.

Intumbero y’iyi nama ni ugushyiraho urubuga abagize iri huriro bazajya baganiramo bakanahana ibitekerezo ku buryo ibibazo by’umutekano bibangamiye akarere muri rusange n’umugabane by’umwihariko, byabonerwa ibisubizo. Ikindi ni uguteza imbere ubufatanye no kuzamura imikoranire hagati y’ingabo ku rwego rw’umugabane wose.

Iri huriro rishyira mu bikorwa inshingano zaryo ku bufatanye n’ishami ry’igisirikare cya Amerika kirwanira mu kirere ku rwego rw’u Burayi n’icya Afurika (United States Air Forces in Europe - Air Forces in Africa).

Inama iteganyijwe ifasha mu kubaka ubufatanye hagati y’ingabo nk’umwe mu misanzu ituma iri huriro ryatangijwe mu 2015 ribasha kugera ku nshingano zaryo. Kuva ryajyaho ryagize uruhare rukomeye mu gushyiraho urubuga rw’abanyamuryango baryo n’ibiganiro ku bibazo rusange bibangamiye umutekano.

Bamwe mu bitabiriye Inama y'Ihuriro ry'abagaba b'ingabo zirwanira mu kirere ku nshuro ya cyenda yabereye muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .