Iyi nama y’iminsi ibiri izabera i Kigali ku wa 28-29 Ukwakira 2019, izahuza abashoramari, abashakashatsi, inzobere mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro basaga 600 barimo nibura ½ cy’abanyarwanda.
Ni inama yateguwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ku bufatanye n’ikigo kizobereye mu byo gutegura no gukurikirana inama muri Afurika kitwa Spintelligent SA.
Umuyobozi wa RMB, Francis Gatare, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 26 Ukwakira ko gukorera iyi nama mu Rwanda babisabye bifuza gukoresha inama yazana abashoramari benshi mu Rwanda kugira babagaragarize amahirwe ahari.
Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruhura n’imbogamizi zishingiye ku ishoramari ridahagije ndetse ugasanga n’ibigo by’imari bigenda biguruntege mu gutangamo inguzanyo.
By’umwihariko mu Rwnda kugira ngo umushoramari ahabwe inguzanyo n’ikigo cy’imari asabwa gukora ubushakashatsi bugaragaza amabuye y’agaciro agiye gucukura n’amafaranga azayakuramo, ibintu usanga ubwabyo bihenze.
Gatare yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza abashoramari b’abanyamahanga bazagaragarizwa amahirwe y’ishoramari muri urwo rwego mu Rwanda ku buryo bamwe bashobora kuzagira abarishoramo amafaranga yabo.
Ati “Ubucukuzi bukorwa neza iyo ubonye umuntu ushoramo amafaranga ye ku giti cye, akirengera kuvuga ngo aha hantu ndahabona amahirwe nshyizemo amafaranga yanjye, amabuye naboneka tuzakira nabura twirengere ingaruka.”
Yakomeje agira ati “Impamvu y’iyi nama, twifuza ko abacukuzi bakorera mu Rwanda bagifite imbogamizi zo kubona amafaranga yo kubushoramo bahura n’abashoramari bashobora gufatanya nabo bashoramo amafaranga yabo atari inguzanyo.”
Gatare yavuze ko mu Rwanda hari ahantu henshi hari amabuye y’agaciro hamaze kugaragara ataracukurwa ku buryo abashoramari batandukanye bazabyifuza bazabona umwanya wo kubisobanurirwa no kuhasura ku buryo bashobora kubyishimira.
Mu bindi bizigirwaha hari kurebera hamwe uburyo n’ibikoresho bigezweho byakwifashishwa mu gucukura amabuye y’agaciro
Umuyobozi w’ihuriro ry’abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, Kalima Jean Malick, yavuze ko iyi nama ari yo ya mbere ikomeye u Rwanda rugiye kwakira kandi abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bazakuramo inyungu kuko nihagira abazashima ibikorwa byo mu Rwanda bazahashora imari.
Ati “Dusanzwe tujya hanze gushaka abashoramari ariko noneho tuzaba twababonye iwacu dufite no kubereka n’ibyo gukora.”
Umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri Spintelligent SA, Elodie Delagneau, yavuze ko iyi nama izarebera hamwe uburyo bwagutse bwo guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’uruhererekane nyongereraga agaciro bigakorerwa muri Afurika.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 u Rwanda rwasaruye miliyoni zisaga 350$ mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Miliyari ziri hagati 8-10$ zishorwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi nibura 50% byayo ashorwa ku mugabane wa Afurika mu gihe uwo mugabane wikubiye hejuru ya 60% by’amabuye y’agaciro yose agaragara ku Isi.

TANGA IGITEKEREZO