00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga ya ba rwiyemezamirimo b’abagore

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 May 2022 saa 07:30
Yasuwe :

U Rwanda ku nshuro ya mbere rugiye kwakira inama mpuzamahanga ya ba rwiyemezamirimo b’abagore izaba igaruka ku ruhare rwabo mu miyoborere n’ishoramari.

Iyi nama y’iminsi ibiri izaba tariki ya 1 na 2 Kamena yateguwe n’Urugaga rwa ba Rwiyemezamirimo b’abagore ku Isi 9(PLAMFE), ikazahuriza hamwe abagore baturutse impande zose; izaba ibaye ku nshuro ya gatandatu.

Ku munsi wa mbere aba bagore bazagira amatsinda y’ibiganiro ku bintu bitandukanye bikibangamiye umugore n’uburyo bwo kubyigobotora, ibizava mu matsinda babisangizanye muri rusange.

Ku munsi wa kabiri hari abantu bazatanga ibiganiro bitandukanye bijyanye n’uruhare rw’abagore mu miyoborere barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence.

PLAMF yahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda nyuma yo kubona ko ari igihugu gifite umubare munini mu buyobozi kandi gishishikajwe n’iterambere ryabo.

Umuyobozi wa PLAMFE mu Rwanda, Agatesi Marie Laetitia Mugabo, yavuze ko nk’u Rwanda rufite aho rugeze mu guteza imbere abagore hari byinshi abandi barwigiraho.

Ati “Muri uru rugaga insanganyamatsiko ijyanye n’imiyoborere ni u Rwanda ruyivugaho, baje hano kwirebera. Usanga mu bindi bihugu abagore bakiri inyuma mu myanya ifata ibyemezo. Baje kwigira ku Rwanda kandi nabo badusangize ibindi bafite.”

Umuyobozi wa PLAMFE ku Isi, Désirée Djomand, yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ku miyoborere y’abagore ari yo mpamvu bahaje kandi ko na bo bazatanga umusanzu mu kwereka abagore bo mu Rwanda ibijyanye no kwitinyuka no gukoresha imari.

Umuyobozi wungirije muri PSF mu Mujyi wa Kigali, Rugera Jeannette, yavuze ko iyi nama ari ingenzi kuko ari umwanya mwiza wo kwigenzura nk’abagore bakamenya aho bageze.

Ati “Inama nk’izi zirakenewe cyane kuko urubuga nk’uru ruri ku rwego mpuzamahanga tugenda twungurana ibitekerezo, tugasangira n’amakuru kugira ngo turebe uko twashyira hamwe imbaraga zo guteza imbere umugore.”

PLAMFE igizwe n’ibihugu 24 birimo 18 byo muri Afurika. Ni inama iteranye ku nshuro ya gatandatu.

Umuyobozi wa PLAMFE ku Isi, Désirée Djomand, yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ku miyoborere y’abagore ariyo mpamvu bahaje kandi ko nabo bazatanga umusanzu mu kwereka abagore bo mu Rwanda ibijyanye no kwitinyuka no gukoresha
Bamwe mu bagore batangiye kugera mu Rwanda aho bitabiriye iyi nama
Aba bagore biteze gukura amasomo menshi ku Rwanda
Solange Ayanone yayoboye ibiganiro byahuje urugaga rw'abikorera n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .