U Rwanda rugiye kwakira inama ku ruhare rw’ubuhezanguni n’icengezamatwara mu byaha byibasira inyokomuntu

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 30 Mutarama 2020 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro binyuze mu gukumira no kurwanya Jenoside, AEGIS Trust; Ambasade ya Israel mu Rwanda n’Umuryango w’Abayahudi wa B’nai B’rith International byateguye Inama Mpuzamahanga izasuma uruhare ibikorwa by’ubuhezanguni n’icengezamatwara byagiye bigira ku byaha byibasiye inyokomuntu.

Iyi nama iteganyijwe kubera muri Kigali Marriott Hotel, ku wa 3 Gashyantare 2020 kuva saa 8h00 kugeza 17h00.

Itegerejwemo abashakashatsi, impimbarinyi n’abandi bazaturuka mu Rwanda no hanze yarwo kugira ngo hazirikanwe imyaka 75 habayeho kubohozwa kw’inkambi y’Abanazi ya Auschwitz yicirwagamo Abayahudi.

Iyi nama ije mu gihe u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 26 Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe mu 1994.

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yavuze ko iyi nama ije mu gihe hirya no hino ku Isi hakigaragara ibikorwa byo gutuka Abayahudi (antisemitism) izaganirirwamo ibintu by’ingirakamaro birimo n’ibijyanye n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “By’umwihariko muri iyi minsi, aho tubona ibikorwa byinshi byo gutuka Abayahudi mu Burayi n’ahandi, dutewe ishema ndetse ni iby’agaciro gufatanya n’umuryango nka Aegis Trust na B’nai B’ rith International mu gutanga urubuga rwo kuganiriramo ibintu by’ingirakamaro birimo uko harwanywa ibikorwa byo gutuka Abayahudi n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Iyi nama izavuga muri rusange ku “gushishikariza abantu kwanga no kwambura ubumuntu abandi nk’intangiriro kuri Jenoside n’ibyaha by’ibasira inyokomuntu.”

Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust akaba n’uwayishinze, Dr. James Smith, yahaye ikaze abazitabira iyi nama anibutsa ko ibyaha byibasiye inyokomuntu byagakwiye kuba isomo rituma badakwiye kwihuza n’ibikorwa bigirira abandi nabi.

Yagize ati “Kunanirwa gukumira Jenoside y’Abanya-Armenia, Abayahudi, Abanya-Cambodia n’Abatutsi mu Rwanda ni isomo ry’ibihe byacu. Iyo tutagamaniye kure ibikorwa byo gutuka Abayahudi, irondaruhu cyangwa ubundi buryo bwose bw’ibidakwiye, turi mu bagize ikibazo. Guhagarika urwango rusenya, tugomba gufatana urunana.”

Mu butumwa bw’Umuyobozi wa B’nai B’rith World center muri Yerusalemu, Alan Scheneider, we yibukije abantu ko amagambo ariyo ntangiriro y’ikibi cyose anashishikariza Isi guhangana n’icengezamatwara

Ati “amagambo yica kurusha imbunda n’inkota. Nta numwe uvuka abona abandi nk’abatari abantu. Nk’uko nanone tubona inkundura y’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni hirya no hino ku Isi, birihutirwa ko twahangana no gushyigikira ikibi n’icengezamatwara- amagambo y’ubugome- aganisha ku bikorwa by’ubugome.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni n’iyakorewe Abayahudi hagati ya 1941 na 1945 igahitana abarenga miliyoni esheshatu, ni ingero z’ibikorwa by’indengakamere icengezamatwara, ubuhezanguni bishobora gukora igihe byaba bidakumiriwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza