Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga kuri Jenoside yabereye i Kigali kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024. Ni inama yahurije hamwe ingeri zinyuranye zirimo abashakashatsi, abarimu ba kaminuza, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi bo hirya no hino ku Isi.
Hagaragajwe uburyo umuryango mpuzamahanga utarajwe ishinga byuzuye n’amakimbirane abera hirya no hino ku Isi ashobora kuvamo indi Jenoside nta gikozwe.
Hatanzwe ingero ku mvugo z’urwango n’ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, intambara yo muri Gaza, iyo muri Sudani y’Epfo n’ahandi hanyuranye hari amakimbirane agenda abyara ibyaha bikorerwa ikiremwamuntu.
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside rwamagana rukanirinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku macakubiri n’ivangura kuko ari byo ntandaro y’amakimbirane atikiriramo ubuzima bw’abantu.
Yavuze ko ari muri urwo rwego u Rwanda na n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe byafatanyije mu gushinga ikigo Nyafurika cyo Kurwanya Jenoside.
Ati “Ni ikigo kigamije gukumira Jenoside aho ishobora kuba ku Isi hose. Kizajya gitanga amahugurwa mu byiciro byose harimo agenewe abadipolomate, abashakashatsi, abarimu, abikorera, urubyiruko n’abandi. Kizaba kigizwe cyane cyane n’Abanyafurika ariko n’abandi banyamahanga aho kizajya gikumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo”.
Yakomeje avuga ko “Ubu imiryango mpuzamahanga nka Amnesty International na Human Right Watch ni yo ikora za raporo zikurikiziwa n’Umryango w’Abibumye n’indi. Turifuza ko icyo kigo na cyo cyajya gikora ubwo bushakashatsi bucukumbuye bwa gihanga hatitawe kuri ibyo bikorwa n’abazungu gusa”.
Dr. Bizimana yongeyeho ko hagikenewe ubufatanye bwa buri muntu mu gahangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko abayikwirakwiza bakigaragara mu ngeri zose harimo n’urubyiruko.
Buchanan Ismael wigisha politike n’ububanyi n’amahanga muri Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko kwakira icyo kigo ari uguha u Rwanda urubuga rwiza rwo kugira uruhare mu gukumira Jenoside ahandi ku Isi.
Ati “Kuba u Rwanda rwagira icyo kigo byaba isomo ku Isi hose muri rusange tugahanahana ubumenyi mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abantu biyicarira Jenoside irimo iratutumba. Izi ntambara z’urudaca, uku gusubiranamo n’imvugo z’urwango nk’iziri muri RDC birashoboka ko habayeho ubufatanye hashobora kugira igikorwa mbere y’uko bigera ku rundi rwego”.
Intumwa yihariye ishinzwe kurwanya Jenoside mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, Adama Dieng yavuze ko icyo kigo ari ingirakamaro ku Rwanda nk’Igihugu cyabayemo Jenoside ariko no ku mugabane wose.
Yagize ati “Iki kigo kizaba urubuga rw’ubuhuza ndetse n’ibiganiro bifasha mu kubabarira no kubana mu mahoro haba ku Rwanda ndetse n’abandi”.
“Ku gihugu nk’u Rwanda cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni ingenzi cyane kwibuka ayo mateka, guhuriza abantu hamwe no kubaka umuryango utajegajega. Iki kigo kizafasha u Rwanda n’akarere ibitari gusa gukira ibikomere no kwibuka ahubwo no kwiga no kwigisha ikiragano cy’ubu n’ibizakurikiraho amateka y’u Rwanda n’aya Afurika”.
Iki kigo kiswe ‘African Centre for the Prevention of Genocide’ kiri kubakwa mu Karere ka Kamonyi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibuza, kizuzura muri Gashyantare 2025.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!