U Rwanda rugiye kwakira icyiciro cya kabiri cy’impano ya Jack Ma izifashishwa mu kuvura Coronavirus

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 Mata 2020 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Umuherwe wo mu Bushinwa umaze igihe agira uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza, Jack Ma, yatangaje ko agiye kohereza muri Afurika icyiciro cya kabiri cy’inkunga zo gufasha Afurika, mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ma yavuze ko iyi nkunga izaba igenewe ibihugu 54 byose byo muri Afurika.

Ati “Inkunga yacu ya kabiri igenewe ibihugu 54 bya Afurika iri mu nzira. Irimo ibyuma 500 byongera umwuka (ventilators), imyambaro n’ibikoresho birinda mu maso 200 000, ibipimo 2000 by’ubushyuhe, ibikoresho miliyoni imwe byifashishwa mu gupima n’uturindantoki ibihumbi 500. Murakoze.”

Kuwa 16 Werurwe Jack Ma washinze ikigo gicuruza mu ikoranabuhanga, Alibaba, yatangaje "mu guhangana n’uburyo ubukenerwe bw’ibikoresho by’ubuvuzi bukomeje kuzamuka muri Afurika, Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation bazaha buri gihugu muri 54 bigize Afurika, ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura."

Yavuze ko hejuru y’ibyo, iyo miryango yombi ihita itangira gukorana n’ibigo by’ubuvuzi muri Afurika, mu kubona ibikoresho byifashishwa mu mahugurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kuvura Coronavirus.

Yakomeje iti "Muri rusange ibikoresho miliyoni 1.1 bipima, udupfukamunwa miliyoni esheshatu n’ibikoresho 60 000 birinda abaganga bizagezwa i Addis Ababa, Umurwa mukuru wa Ethiopia. Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed Ali yemeye gukurikirana ibijyanye no kubicunga no kubikwirakwiza mu bindi bihugu bya Afurika."

Ku wa 24 Werurwe 2020, nibwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed, yemeje ko ko indege ya Ethiopian Airlines yahagurukanye ibikoresho byatanzwe na Jack Ma bigenewe Afurika y’Epfo, u Burundi, u Rwanda, Togo, Zambia, Zimbabwe, Kenya, Nigeria na Sudani y’Epfo.

Perezida Paul Kagame aheruka gushimira Jack Ma, ku mpano ye igizwe n’ibikoresho 20 000 bipima Coronavirus, udupfukamunwa n’ibikoresho birinda abaganga bita ku barwayi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.

Mu butumwa aheruka kunyuza kuri Twitter, yagize ati "Murakoze @JackMa na @foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira."

Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni 104, mu gihe bane bamaze gukira bakaba barasezerewe mu bitaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .