U Rwanda rugiye kwakira amahugurwa akomeye yo gufata amafoto akoreshwa mu itangazamakuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2019 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwakira amahugurwa ku gufata amafoto akoreshwa mu itangazamakuru yiswe ‘The Foundry Photojournalism Workshop 2019’, azitabirwa n’abanyeshuri babyiga n’abandi babigize umwuga bo muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Aya mahugurwa azamara icyumweru abayitabiriye bigishwa n’abahanga mpuzamahanga mu gufotora amafoto akoreshwa mu itangazamakuru. Yateguwe na The VII Academy ku bufatanye na PhotoWings na Rwanda Media High Council, azaba kuva kuwa 11-17 Kanama 2019.

Yitezweho gutuma abanyeshuri biga uyu mwuga wo gufotora babikunda, kongerera ubumenyi abafotozi, kuzamura urwego rwo gusesengura ifoto, kuzamura intumbero ya buri muntu no kwagura impano y’abazaryitabira.

Uyu mwaka hazatangwa buruse ikbiyemo n’amafaranga yo kwiga ndetse n’ay’urugendo ku banyafurika ndetse n’abatuye muri Afurika. Italiki ntarengwa yo gusaba iyi buruse ni ku ya 1 Nyakanga 2019, unyuze hano ndetse ukaba wanahasabira kwitabira amahugurwa wiyishyuriye.

Abanyeshuri batari abanyarwanda bashobora kuyitabira ariko bakishyura ikiguzi cyayo kingana n’amadolari 850, icyakora aya mafaranga azagabanyuka ku baturage n’ababa mu bihugu bya Afurika batazahabwa buruse, aho bazishyura amadolari 250.

Abakoranabushake bazatanga amasomo uyu mwaka wa 2019 bazava ku migabane itatu y’isi bakaba na bamwe mu bafotozi b’icyitegererezo ndetse n’abanyamakuru bazobereye mu bijyanye no kubara inkuru hakoreshejwe amashusho.

Barimo Nichole Sobecki, Edward Eschwalu, Sarah Waiswa, na Andrew Esiebo baba bakanakorera ku mugabane wa Afurika. Hari kandi Ron Haviv, Kristen Ashburn na Krisanne Johnson bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Finbarr O’Reilly na Daniel Schwartz bazaturuka i Burayi.

Uyu mwaka uzaba ari uwa 12 aya mahugurwa ku gufotora amafoto yo mu itangazamakuru abaye, aya mbere yabereye mu Mujyi wa Mexico mu 2008.

Aya mahugurwa yatangijwe na Eric Beecroft wari ufite intego yo gushyiraho amasomo yo gufotora ahendukiye buri muntu, The VII Academy iyobowe na Gary Knight afatanyije na Ron Haviv bakomeje uyu mukoro wo kwigisha abanyeshuli itangazamakuru ryifashisha amashusho ku buntu.

Amahugurwa yo gufotora amafoto yo gukoresha mu itangazamakuru azabera mu Rwanda

Photo: Sarah Waiswa


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza