U Rwanda rugiye kurega uruganda rwaruhangitse inzitiramibu miliyoni eshatu

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 13 Mutarama 2015 saa 11:43
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yavuze ko bagiye kurega uruganda rwitwa "Netprotect" rwabahangitse inzitiramibu miliyoni eshatu zatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari icumi na miliyoni magana atanu (10,500,000,000)}.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Mutarama 2015, Minisitiri Dr. Binagwaho, yavuze ko mu 2012 Minisiteri y’ubuzima yaguze inzitiramibu zigera kuri miliyoni 3 n’uruganda “Netprotect”, aho imwe bayiguraga amadolari 5, hagamijwe gukumira Malariya mu Rwanda, ariko baza gusanga nta bushobozi zifite bwo kwica imibu.

Dr Binagwaho arimo kwereka ababyeyi uko bashyira inzitiramibu ku busaswa mu kigo nderabuzima cya byumba mu 2013

Nyuma yo gukwirakwiza izo nzitiramibu mu banyarwanda, bamwe batangiye kugaragaza ko ntacyo zibamariye ndetse n’umubare w’abarwara Malariya ku bigo nderabuzima uriyongera, bituma iyi Minisiteri ifata umwanzuro wo gushakisha igikoma mu nkokora umugambi wa yo wo guhashya iyo ndwara.

Nyuma yo gushakira mu nguni zose, haje gupimwa inzitiramubu baguze na “Netprotect”. bifashishije ibigo mpuzamahanga bipima ubuziranenge basanze zidafite ubushobozi buhagije bwo kwica imibu.

Dr. Binagwaho yasobanuye ko iri ikosa barigushijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO, kuko ari ryo rigaragaza ibigo bifite ubuzima gatozi bigahabwa uburengazira bwo kugurisha inzitiramibu ari na byo avuga ko bakurikije.

Dr. Binagwaho yagize ati “Iki ni ikibazo ibihugu bya Afurika byinshi bihuriyeho. Netprotect yatugurishije inzitiramibu zidafite ubushobozi bwo kwica imibu nk’iza mbere n’ubwo uyiryamyemo umubu utamurya.”

Yakomeje avuga ko bari gukorana na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwandam bagategura ikirego cyo kuryoza uruganda rwa Netprotect igihombo rwabateje.
Iki gihombo Minisitiri avuga ko bazacyishyuza, bagahabwa inzitiramibu zujuje ubuziranenge cyangwa se Leta y’u Rwanda igasubizwa ikiguzi cy’izo yari yishyuye.

Minisiteri yagaragaje ko yabonye andi masoko yizewe, itazongera kugura inzitiramibu na “Netprotect”.

Nuri Gashyantare uyu mwaka, Minisiteri y’Ubuzima irateganya kuzana izindi nzitiramubu zigera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana (2,100,000) zizahabwa abaturage mu kurwanya Marariya.

Abaturage bavuye gufata inzitiramibu

Dr. Binagwaha yagaraje ko abaturage bagomba kumva neza ko bakwiye gukomeza kwirinda ibitera malaria nk’uko bikwiye, ati “Abaturage bagomba kuryama mu nzitiramibu kurusha uko baziryamagamo. Gufunga amadirishya no gukuraho indiri z’imibu bikagirwa umuco.”

Kwiyongera kw’indwara ya Malaria mu Rwanda kugaragarira mu kuba abarwayi beshi bajya kwivuza basanganwa iyi ndwara. Gusa kubera ubukanguramba bwo kwivuza vuba ndetse n’ubuvuzi bwihuse, umubare w’abahitanwa na yo uri kugenda ugabanuka, aho mu mwaka wa 2014 mu kwezi kw’Ugushyingo, yari imaze guhitana abantu 352 mu gihe mu mwaka w’2013 yahitanye 412.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza