Umushinga wo kubaka uru ruganda urarimbanyije, ndetse rukaba rwarasuwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, wasobanuriwe aho imirimo yo kurwubaka igeze. Iyi mirimo ariko yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Coronavirus ndetse no kubona ibikoreshho by’ibanze birimo n’umuriro w’amashanyarazi.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka uru ruganda izaba yarangiye mu mezi atandatu ari imbere, rukazatwara miliyoni 12$, (arenga milliyari 11 Frw) kugira ngo rwuzure.
Nirumara kuzura, byitezwe ko uru ruganda ruzatanga akazi ku baturage barenga 300 bo mu Karere ka Karongi, ibyatumye ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko iki gikorwaremezo gishya kizanywe mu mujyi wabo, kizateza imbere ubukungu bwako kuko kizatanga akazi kandi kikanakurura ba mukerarugendo batandukanye.
Uru ruganda ruzubakwa neza neza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, rwiyongereye ku rindi shoramari na ryo riri mu Kiyaga cya Kivu, ry’inyubako ya hoteli imeze nk’ubwato izwi nka ‘Mantis Kivu Queen Uburanga’ iri kugana ku musozo w’iyubakwa ryayo mu Kivu rwagati.
Ibi bikorwa byose biri mu ngamba za leta zo kongera ibikorwa bishobora gukurura ba mukerarugendo, na cyane ko bugize igice kinini cy’ubukungu bw’u Rwanda.
Ikiyaga cya Kivu ni kimwe mu bihanzwe amaso, cyikiyongera ku bindi bikorwa bikorwa bisanzwe bikurura ba mukerarugendo benshi, birimo ingagi zizwi cyane zo mu birunga, Pariki z’Akagera na Nyungwe ndetse zigiye no kwiyongeraho na Pariki ya Gishwati-Mukura.
Ibi byose bigamije kuzafasha igihugu kuba cyinjiza nibura amafaranga miliyoni 800$ bitarenze umwaka wa 2024 akomoka mu bukerarugendo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!