00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kubaka ibigega bizajya bibikwamo gaz

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 May 2022 saa 06:39
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko u Rwanda rushaka kubaka ibigega bizajya bibikwamo gaz ikoreshwa mu gihugu nk’uburyo bwatuma kugenzura ubucuruzi bwayo bishoboka.

Kugeza ubu ngo u Rwanda ruba rufite gaz rushobora kwifashisha mu minsi itanu gusa.

Mu Ukuboza 2021, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho igiciro fatizo cya 1260 Frw ku kilo cya gaz, ariko nticyubahirijwe, abantu bakomeza kuyigurisha uko bishakiye.

Dr Ngirente yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko mbere ubucuruzi bwa gaz butagenzurwaga na leta, ahanini bigaterwa n’uko abantu batayikoreshaga ari benshi, batageze kuri 1%.

Icyakora ngo muri gahunda ya Leta yo kwihutisha Ubukungu (NST1), hakubiyemo gahunda zijyanye no kugabanya icanwa ry’inkwi n’amakara, ahubwo abantu bakifashishwa ibindi bicanwa birimo gaz.

Ibyo ngo byatumye abayikoresha baba benshi, ndetse n’abayinjiza mu gihugu bariyongera.

Yagize ati "Ariko icyagaragaye ni uko twatangiye kuyicuruza cyane ibikorwaremezo bijyanye na yo bitaraba binini. Bisobanuye ko uyu munsi dufite ububiko bwa gaz bushobora kumara iminsi itanu, ubu turimo kurwana no kugira ngo twubake aho dushobora kuyibika tuyizanye ari nyinshi, ubu n‘iyo wazana nyinshi ntabwo wazana irengeje iminsi itanu."

Dr Ngirente yavuze ko hari abashoramari barimo gukorana na Leta, kugira ngo bihutishe kubaka ibigega byo kubikamo gaz.

Yakomeje ati "Iyo burya ibintu bihari ni bwo bigura makeya, ariko ubu ngubu ni nko kurangura ukaza ugurisha, urangura ugurisha n’abaguzi, udafite aho ubika. Ni rwo rufunguzo rw’ikibazo."

"Ibyo rero mu buryo bw’igihe giciriritse twumva bizakemuka tukaba tumaze kugira aho twabika gaz nk’uko dukoresha peteroli, tukaba dufite iy’amezi aya n’aya, noneho bigatuma ubucuruzi tubugenzura bigakunda."

Yavuze ko kuba nta bubiko gaz ihunikwamo bituma kugenzura ubucuruzi bwayo bigorana, bitandukanye nk’uko bimeze ku bikomoka kuri peteroli.

Yakomeje ati "Ndagira ngo mbwire abaturage ko iki kibazo leta itacyibagiwe, tugikoraho umunsi ku wundi kandi twihaye ko amezi atarenze atandatu twaba tugeze ahantu twumva ko ubucuruzi bwa gaz bugenzurwa kandi buri ku murongo."

Yavuze ko kugira ngo ubu bucuruzi bugenzurwe bizasaba kubanza kubona ububiko bwa gaz buhagije, hakajyamo abacuruzi hari n’amategeko asobanutse.

Yakomeje ati "Ntabwo kubigenzura byananiranye kuko byari bishya, kandi ni igicuruzwa tudafite ahantu ho kubika hahagije. Ibicuruzwa wabika iminsi itanu ntacyo uba ufite burya gikomeye."

Gaz isigaye yifashishwa mu ngo nyinshi ariko igiciro cyayo kizamuka buri munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .