U Rwanda rugiye koroshya inzira y’ibicuruzwa byarwo binyura muri Tanzania

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Mata 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

Umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzania, ugiye kongererwa ubushobozi burimo ibikorwa remezo, abakozi n’ibikoresho kugira ngo urusheho korohereza ibicuruzwa by’u Rwanda bihanyuzwa.

Byatangajwe kuri iki cyumweru ubwo abaminisitiri batatu barimo Minisitiri w’Ibikorwa remezo Amb.Claver Gatete, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard Sezibera basuraga uyu mupaka.

Ni uruzinduko rwari rugamije kureba uko serivisi zihatangirwa zigenda. Ibyo bahasanze byatumye biyemeza kuwongerera abakozi n’ibikoresho kugira ngo ibicuruzwa bihanyuzwa birusheho kugera hirya no hino mu gihugu mu buryo bwihuse.

Mu bikorwa basuye kuri uyu mupaka harimo ahari kubakwa isoko mpuzamahanga rya kijyambere ryitezweho kuzura mu mezi ane ari imbere, basuye ahari kubakwa parikingi yitezweho kwakira imodoka nyinshi, banasura ahari kubakwa ngo hazashyirwe ’Scanner’, ndetse n’ahatangirwa serivisi za gasutamo.

Banaganiriye na bamwe mu batwara ibicuruzwa baba bari kuri uyu mupaka wa Rusumo.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya yabwiye itangazamakuru ko basuye uyu mupaka mu rwego rwo kureba uko serivisi zihatangirwa ziri kwihutishwa mu korohereza ibicuruzwa byinjira mu Rwanda.

Ati"Uyu mupaka wa Rusumo ni umwe mu mipaka ikomeye ucamo ibicuruzwa cyane cyane byinjira mu Rwanda bivuye ku cyambu cya Dar es Salaam, twagira ngo rero turebe uko ibicuruzwa byinjira, ndetse n’uko ababizana babona serivisi nziza n’uko twazihutisha."

Minisitiri Hakuziyaremye yanavuze ko abacuruzi babagaragarije zimwe mu mbogamizi bahura nazo zituma hari ibicuruzwa bitinda ku mupaka cyangwa se ntibyihutishwe ngo bigere aho byagakwiye kugera.

Umwe mu batwara imodoka z’imizigo witwa Tumwine Joseph waganiriye na IGIHE, yavuze ko kimwe mu kibazo gikwiye kwitabwaho yabonye kuri uyu mupaka ngo ni icyuma gipima ibicuruzwa biri mu modoka "Scanner".

Ati" Nk’ubu nageze hano saa tatu ariko ntabwo ndabona serivise mpashaka byibuze ndabara nkasanga nzahava ejo saa tatu mbe mpamaze amasaha 24 usange birica gahunda zanjye. Njye mbona ibyo bashyiramo imbaraga ari ukuzana icyuma gipima ibicuruzwa byacu kuko uburyo bakoresha budukerereza cyane."

Bitewe nuko nta cyuma gipima ibicuruzwa, biba ngombwa ko babanza bagapakurura ibicuruzwa byose bakagenda bapima kimwe kimwe kugera byose birangiye.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko bafashe zimwe mu ngamba zizatuma ibibazo babonye kuri uyu mupaka bigabanuka zirimo kongera abakozi ba gasutamo, gufasha ikigo cy’abinjira n’abasohoka kwihutisha kwinjiza ibicuruzwa byinshi mu gihe gito.

Baniyemeje ko bagiye kongera ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu gupima ubuziranenge ku buryo nta bicuruzwa bizongera gutinda kuri uyu mupaka ahubwo bizajya bihava bigezwa hirya no hino mu gihugu.

Hakuziyaremye yavuze ko kandi mu bindi byemezo bafashe harimo no kwihutisha imirimo yo kubaka isoko mpuzamahanga rya kijyambere ku buryo rizuzura mu gihe cya vuba.

Yavuze ko banasabye abubaka ahazashyirwa icyuma gipima imizigo kubyihutisha nibura mu kwezi kumwe n’igice bikaba birangiye.

U Rwanda ruheruka gusinyana amasezerano na Tanzania agamije gufatanya mu kohereza ibicuruzwa bitandukanye ku mugabane w’i Burayi.

Sosiyete ya RwandAir ikazafasha abacuruzi b’amafi mu bwikorezi bwo kugeza ayo mafi ku isoko, naho Tanzania ifashe u Rwanda mu kurworohereza kunyuzaho ibicuruzwa byarwo bijya ku masoko mpuzamahanga.

Umupaka wa Rusumo unyuzwaho ibicuruzwa bingana na 95% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda biciye inzira y’ubutaka. Byanarushijeho kwiyongera ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda waazagamo agatotsi.

Abahakorera bavuga ko imodoka zinjiraga zivuye muri Tanzania ngo zikubye kabiri ugereranyije nuko mbere byari bimeze, aho ubu nibura hanyura imodoka 300 Ku munsi.

Ba Minisitiri batatu b'u Rwanda basuye umupaka wa Rusumo biyemeza koroshya inzira ibicuruzwa byarwo binyuzwamo
Uyu mupaka unyuzwaho ibicuruzwa byinshi by'u Rwanda kandi bikomeje kwiyongera
Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko hari ingamba zafashwe zo koroshya uko ibicuruzwa by'u Rwanda binyura ku mupaka wa Rusumo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza