00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gutangiza amasomo yo gutwara no gukanika indege

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 18 February 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko hari gutekerezwa uburyo mu bihe biri imbere hatangizwa amasomo yo gutwara indege no kuzikanika kugira ngo Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera nicyuzura abakozi bo kwita ku ndege nyinshi zizaba zigikoresha bazabe bahari.

Mu mpera za 2023 Leta y’u Rwanda yatangaje umushinga wa miliyoni 53,5$ wo kubaka ishuri ry’icyitegererezo ryigisha ibijyanye no gutwara indege, kuzikanika ndetse n’ubundi bumenyi bukenerwa mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere.

Minisitiri Joseph Nsengimana ubwo yaganiraga n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu ku wa 18 Gashyantare 2025, yatangaje ko integanyanyigisho y’amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro igenda ivugururwa ikajyanishwa n’igihe.

Yavuze ko porogaramu z’amasomo yigishwa muri iki gihe zigenda zijyanishwa n’icyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye.

Ati “Hari n’izindi porogaramu turimo kureba (ubu ntabwo zirajyaho) ariko turabona ko zizakenerwa mu minsi iri imbere iyo ni ugushyiraho A1 (Advanced Diploma) mu gukora indege (Aircraft Maintance) ibi bikaba bijyanye n’ikibuga cy’indege turimo gutegura hariya [mu Bugesera] tubona ko hazaba hari indege nyinshi zizaba zihaza, ubu bumenyi bukazaba bukenewe.”

Biteganyijwe ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera nicyuzura, kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni umunani ku mwaka n’imizigo ipima toni ibihumbi 150.

Minisitiri Nsengimana kandi yahamije ko hari gutegurwa ishuri ryigisha amasomo yo gutwara indege (Aviation Academy).

Ati “Ikindi Rwanda Polytechnic irimo gukora ifatanyije na Akagera Aviation ni ugushyiraho ishuri ryigisha gutwara indege (Aviation Academy) iyi ikaba izongera ubumenyi mu byerekeye gutwara indege.”

Yasobanuye ko nubwo izi gahunda ebyiri zitarashyirwaho ziri mu zigamije kujyana na politike y’igihugu.

Urwego rw’indege ni rumwe mu zo u Rwanda rukomeje gushyiramo imbaraga binyuze mu kwagura ibikorwa bya RwandAir, mu kugura no gukodesha indege nshya.

Muri Werurwe mu 2023, RwandAir yakiriye indege yayo ya gatatu yo mu bwoko bwa Airbus A330-200. Yaje isanga izindi isanganywe zirimo ebyiri za Airbus, imwe ni A330-200 ifite imyanya 244. Muri yo harimo 20 ya Business Class, 21 yo mu cyiciro cyitwa Premium na 203 yo mu gice kizwi nka Economy Class.

Ifite kandi A330-300 ifite imyaka 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class.

RwandAir ifite gahunda zo kongera indege zayo zo mu bwoko bwa B737 [Boeing] na A330 [Airbus] ibi bikajyana no kugabanya izakoreshwaga zo mu bwoko bwa Bombardier CRJs cyane mu ngendo zo mu karere n’izikorwa n’Uruganda rwo muri Canada rwitwa De Havilland zo mu bwoko bwa Q400.

Biteganyijwe ko ibijyanye n’indege mu Rwanda bizarushaho gutera imbere mu gihe ikibuga cy’indege kiri kubakwa i Bugesera kizaba cyuzuye.

Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko bagiye gutangiza amasomo ajyanye no kwita ku ndege no kuzitwara
Mineguc iri guteganya kwigisha amasomo yo gutwara indege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .