Umushinga wo kubaka iri shuri wagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gicurasi ubwo yari ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena.
Yari mu gikorwa cyo kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda, hagamijwe gushyiraho ibirimo icyiciro cy’Ingabo zishinzwe Ubuzima, Umugaba Mukuru Wungirije, Ishami rishinzwe Ububanyi n’ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare.
Nyuma yo kwemerezwa ishingiro n’Inteko Rusange ya Sena, Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rigenga ingabo z’u Rwanda.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yagaragaje ko hari imishinga itandukanye ireba Ingabo z’u Rwanda irimo no kubaka ishuri rikuru rizajya ryigisha n’abasirikare bakuru.
Ati “Ku bijyanye na kaminuza ubu amashuri ya gisirikare dufite ni menshi ariko ari ku rwego rwa kaminuza ni ririya shuri rya gisirikare ry’i Gako na ririya shuri riri i Nyakinama. I Gako batanga amahugurwa ku bashaka kuba ba ofisiye bato, hanyuma Nyakinama igatanga amahugurwa kuri ba Ofisiye bakuru ba Major, Lieutenant Colonel, na ba Colonel iyo bikabije.”
Yakomeje avuga ko “Tugiye kuzashyiraho n’ikindi cyiciro cy’ishuri ryitwa ‘National Defense College’ rifata guhera kuri Colonel kuzamuka na ba Général.”
Kugeza ubu aya mashuri ya gisirikare atanga amasomo ya kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ibintu Minisitiri Marizamunda yavuze ko bizahinduka mu minsi iri imbere kuko yose azaba yibumbiye muri Kaminuza ya gisirikare (National Defense University).
Ati “Impamyabumenyi zitangwa ubu, zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda kugeza uyu munsi, ikizahinduka ubu ni uko hazaba ‘National Defense University’ izahuza ayo mashuri yose uko azaba ari atatu n’ibindi bigo bizajyamo birimo igikora ubushakashatsi n’igitanga amasomo yo kubungabunga amahoro, byose bikazaba biri muri iyo kaminuza ya gisirikare.”
Yakomeje avuga ko iyi kaminuza izabanza kwemezwa n’inzego za leta bireba nk’uko bigenda ku zindi kaminuza zishaka gukorera mu gihugu.
Ati “Ni inzira turimo itazatinda. Nitumara gushyiraho iryo shuri ikizakurikiraho ni ibijyanye no gushaka ibyangombwa by’iyo kaminuza ya gisirikare, ku buryo noneho kaminuza zitazajya zitangwa na Kaminuza y’u Rwanda.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi nibwo Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda, rikubiyemo amavugurura mu miterere n’imiyoborere yazo.
Zimwe mu mpinduka zikubiye muri iryo tegeko harimo ko hazashyirwaho Abagaba Bungirije aho Umugaba Mukuru wa RDF azagira Umwungirije, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse n’uw’Ishami rishinzwe Ubuzima na we agire Umwungirije.
Ni itegeko rikubiyemo ingingo 38 zishimangira impinduka zigaragara mu Ngabo z’u Rwanda.
Ubwo umushinga w’Itegeko wagezwaga ku Nteko Rusange y’Abadepite ku wa 14 Werurwe 2024, Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, yavuze ko ayo mavugurura agamije kugira ngo hanozwe imiyoborere ya RDF kugira ngo izabashe gusohoza neza inshingano ifite yo kurinda umutekano.
Muri rusange, Ingabo z’u Rwanda zayoborwaga n’Umugaba Mukuru, izirwanira ku butaka zikagira Umugaba umwe, izirwanira mu kirere n’Inkeragutabara bikaba uko.
Minisitiri Marizamunda yasobanuriye abadepite ko impamvu zo kongera abayobozi b’Ingabo zishingiye ku nshingano zabaye nyinshi muri RDF bitewe n’ibikorwa bitandukanye Igisirikare cy’u Rwanda kirimo hirya no hino ku Isi, kandi ko amavugurura yakozwe bigendanye n’uko umutekano uhagaze ku Isi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!