Ku wa 31 Mutarama 2022 ni bwo Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe, nyuma y’igihe ufunzwe kubera ibibazo bimaze igihe mu mubano w’ibihugu byombi.
Ni ibibazo birimo uburyo Abanyarwanda bahohoterwaga muri icyo gihugu, ku buryo byageze aho u Rwanda rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda.
Icyakora muri iki gihe umubano wifashe neza, nyuma y’ingendo za Lt Gen Muhoozi Kainerugaba mu Rwanda, ndetse na Perezida Paul Kagame aheruka i Kampala.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, ko mbere y’ifungwa ry’umupaka hari nk’ibicuruzwa byatumizwaga muri Uganda ubu bikorerwa mu Rwanda, ku buryo hari ibikeneye guhabwa umurongo mu bucuruzi bw’ibihugu byombi.
Yakomeje ati "Niba mu Rwanda twaratumizaga ikintu iki n’iki, ubu tukaba dusigaye tucyikorera muri iyi myaka ibiri tumaze tudacuruzanya na Uganda, icyo tuzemera ko kiza guhatana n’ibya hano, hari ibipimo tugomba gushyiraho."
"Gushyiraho ibipimo ntabwo ari ukubuza ubucuruzi, ni ukugira ngo Abanyarwanda barye cyangwa bagure ibintu byujuje ubuziranenge."
Yavuze ko barimo kureba ubwoko bw’ibicuruzwa bishobora kwinjira mu Rwanda n’ibidashobora kwinjira, igikorwa kigirwamo uruhare na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.
Yakomeje ati "Babigeze kure ku buryo nemeza ko mu gihe cya vuba, mushonje muhishiwe. Ubucuruzi buzongera noneho urujya n’uruza rukomeze, ubwo n’abacuruzi bacu, gucuruzanya na Uganda ntabwo ari ukuvuga ko ibintu bizava Uganda [gusa], ubwo natwe tuzajyana ibyacu muri Uganda."
"Rimwe na rimwe iyo abantu babaza iki kibazo, ugira ngo kudacuruzanya na Uganda hari uwo turimo guhana, oya. Natwe ubwacu abacuruzi bacu bakeneye kugurisha muri Uganda, n’aba Uganda bakagurisha mu Rwanda, ni yo mpamvu mu Kinyarwanda babyita urujya n’uruza. Nta kibazo rero kirimo, mu gihe cya vuba ibikenewe byose bizaba byamaze gushyirwa ku murongo, ubucuruzi busubirane."
Bimwe mu bicuruzwa byakunze gutumizwa muri Uganda harimo nk’ibiribwa birimo amavuta yo guteka, ibinyobwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!