U Rwanda rugiye guhabwa indege zizarufasha mu butumwa bwa Loni muri Afurika

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Nzeri 2018 saa 03:21
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira indege ebyiri nshya zo kwifashisha mu buvuzi no kwita ku burwayi, zifasha ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika.

Indege ebyiri zizahabwa Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force-RAF). Zizajya zikoreshwa mu butumwa bwa Loni mu bihugu birimo Centrafrique, Sudani, Sudani y’Epfo no mu tundi duce twa Afurika.

Ikinyamakuru Jane cyanditse ko izi ndege zizatangwa binyuze muri gahunda ya Amerika yo gutera inkunga ibisirikare by’ibihugu byo hanze “US Foreign Military Sales (FMS)”.

Zifite ishusho nk’iy’izisanzwe zikoreshwa mu bwikorezi. Zifite uburemere bungana n’ibilo 5 670; zifite ubushobozi buzemerera kuguruka byihuse.

Izi ndege zishobora guhaguruka cyangwa ikagwa ahantu hangana na metero ziri hagati ya 7.62 na 15.24 no kuzamuka ku butumburuke bwa metero 3048 zikoreye imitwaro ingana n’ibilo 1,588.

Zishobora kugenda ibilometero 1,667; mu gihe zitwaye abantu 13 barimo abagenzi 11 n’abashoferi ikora metero ibilometero 833 ikoresheje amavuta yayo.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziheruka gutangaza ko zigiye gufatanya n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kubaka Kaminuza ya Gisirikare.

RDF yavuze ko mu kurushaho kubaka igisirikare kizobereye mu ngeri zinyuranye, yahisemo kugera ku rundi rwego mu gutoza ingabo zayo mu rwego rwa Kaminuza ya Gisirikare.

Imwe mu ndege zizahabwa u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza