00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gufata mu mugongo imiryango y’abaganga bishwe na Marburg

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 December 2024 saa 06:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko bitarenze mu Ukuboza 2024 Leta izaba yamaze kugira icyo ikora, mu rwego rwo gufata mu mugongo imiryango y’abaganga icyenda bahitanywe n’icyorezo cya Marburg bakoraga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal n’ibya CHUK.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 18 Ukuboza 2024, ubwo abakora mu nzego z’ubuzima mu Rwanda bifatanyaga n’imiryango y’abo baganga mu gikorwa cyo kubibuka.

Cyari cyateguwe n’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (RNMU) rufatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abaganga mu Rwanda (RMA) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyitabirwa n’abo mu nzego zitandukanye bafite aho bahuriye n’ububuzi n’imiryango n’inshuti z’abaganga bahitanywe na Marburg.

Hagarutswe kuri bimwe mu bigwi n’urwibutso byaranze abo baganga mbere yo kwitaba Imana ndetse n’ubwitange bagize bakagera n’aho babiburiramo ubuzima.

Abahitanywe na Marburg ni Dr. Ntawuruhunga François, Dr. Uzamukunda Claudine, Twahirwa Diogène, Mbabazi Joyce, Nduwamungu Jean de Dieu, Ngenzi Isabelle, Uwanesheje Cyiza Grace, Dushimirimana Alice na Nambayisa Schadrack.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yashimiye abarwanye n’icyo cyorezo, avuga ko bitari byoroshye kuba icyorezo cyarahereye ku bashinzwe kuvura abantu kikicamo icyenda muri 15 bapfuye bose, akerekana ko ari ubutwari bukomeye kuko batahunze urugamba.

Dr. Nsanzimana yatangaje ko Leta iri guteganya gufata mu mugongo imiryango y’abo baganga baburiye ubuzima mu kuvura abandi.

Ati “Hari icyo Leta yiyemeje gukora cyo gufata mu mugongo imiryango y’abaganga bahitanywe na Marburg bitarenze mu Ukuboza 2024. Ni ikimenyetso cyo kubereka ko Igihugu kibafashe mu mugongo kandi na RSSB izareba uburyo budasanzwe yafasha imiryango yabo mu buryo bw’umukozi wakoraga ibintu bikomeye akitaba Imana kandi turi kubikoraho n’izindi nzego za Leta ndabibizeje”.

Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (RNMU), Gitembagara André, mu izina ry’abakora ubuvuzi mu Rwanda yashimye cyane uburyo Minisiteri y’Ubuzima yitwaye mu guhangana na Marburg nk’icyorezo cyaje gitunguranye nta n’uwiteze ko cyagera ku kigero cyagezeho.

Ati “Tuzi cyane imbaraga abaganga bagenzi bacu bashyize mu kurwanya iki cyorezo. Nahamagawe n’abaforomo batandukanye bakoraga ahavurirwaga abarwaye Marburg bafite impungenge ariko uburyo ibintu byari biri ku murongo aho hantu byabahaye icyizere cyo gukomeza kwita ku barwayi”.

Yashimangiye ko bazakomeza gukorera hamwe mu kwita ku miryango yasigaye, agashima uburyo RSSB yazirikanye abanyamuryango bayo yaratakaje.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yijeje imiryango y’abaganga bitabye Imana ko ibigenerwa abasigaye bizakorwaho kandi vuba mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Minisante igaragaza ko iminsi 42 isabwa ngo icyorezo kibe cyarandutse burundu yuzuye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024, igashimira Abanyarwanda bose bitanze ngo bishoboke kandi ko nta kudohoka mu guhangana na buri cyorezo cyakwaduka.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko Leta igiye gufata mu mugongo imiryango y'abaganga bahitanywe na Marburg
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yijeje imiryango y’abaganga bitabye Imana ko ibigenerwa abasigaye bizakorwaho bikanatangwa vuba
Perezida w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (RNMU), Gitembagara André, mu izina ry’abakora ubuvuzi mu Rwanda yashimye cyane uburyo Minisiteri y’Ubuzima yitwaye mu guhangana na Marburg
Umwe mu baganga yatanze ubuhamya ku buryo byari akazi gakomeye kwita ku barwayi mu gihe cya Marburg
Hibutswe abaganga icyenda bahitanywe na Marburg
Hashimwe ubutwari bwaranze abaganga muri rusange mu bihe Marburg yari iri guca ibintu mu Rwanda
Hakinwe ikinamico ku cyorezo cya Marburg
Abakora mu nzego z'ubuzima bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abaganga bishwe na Marburg
Abiga ubuvuzi muri Kaminuza y'u Rwanda bari mu bitabiriye igikorwa cyo kwibuka abaganga bishwe na Marburg mu Rwanda
Abiga ubuvuzi bari bateguye ibihangano binyuranye mu guha icyubahiro abishwe na Marburg

Amafoto: Jabo Robert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .