U Rwanda rugeze he umushinga wo kubyaza umusaruro ubutaka rwahawe n’amahanga?

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 Kamena 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yagiye ihabwa ubutaka n’ibihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzania na Djibouti ariko kugeza uyu munsi ntabwo burabyazwa umusaruro nk’uko byifuzwa nyamara bumwe mu bwo yahaye ibindi bihugu bikabukoreraho.

Mu 1987, Tanzania yahaye u Rwanda ubutaka bwa hegitari(Ha) 17,5; mu 2013, Djibouti iruha Ha 20 ku cyambu cya Djibouti, ahakunze gukorerwa ubucuruzi no kunyuzwa ibicuruzwa ku nyanja itukura no mu 2017 rugurayo ubundi bungana na Ha 40 naho mu 1986 Kenya iruha Ha 12.

Kuri ubwo rwahawe na Kenya, ubwo iki gihugu cyari kiyobowe na Perezida, Daniel Arap Moi, bwagiye buzamo amahugu kugeza ubwo umushoramari waho ashatse kubuhuguza u Rwanda ariko nyuma urukiko rwo muri Mombasa rwemeza bidasubirwaho ko ari ubwarwo, rugomba kubukoresha icyo rushaka.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko hakigwa uburyo ubwo butaka bwabyazwa umusaruro ndetse nk’ubwo rwahawe na Djibouti, rwamaze gutanga imbanzirizamushinga igaragaza uko rwifuza kubukoresha.

Yabivuze kuri uyu wa mbere ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku kwemerera u Rwanda kwinjira mu bihugu by’ibinyamuryango by’Ikigo cy’Iterambere cyashinzwe n’Umuryango w’Ubufatanye mu Bukungu, OECD n’ishusho y’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu.

Ati “Hari ahagiye habaho ubukererwe mu kububyaza umusaruro ariko urugero nk’ubutaka twahawe na Djibouti, twaganiriye nicyo gihugu, twabahaye imbanzirizamushinga y’uko twumva ubwo butaka bwakoreshwa.”

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko kubyaza umusaruro ubutaka Leta ihabwa n’amahanga atari uruhare rwa Guverinoma gusa ahubwo n’abikorera bagaragaje ubushake bwo kubikora kandi bakomeza kubishishikarizwa.

Ati “Hari n’urwego rw’ibikorera, PSF, rwari rwatugaragarije ko bafite ubushake, hari uruhare bagira n’ibikorwa bahakorera, tubasaba ko baduha imbanzirizamushinga tukayishyikiriza guverinoma ya Djibouti, bayemera nabo bakaba bashobora kuhakorera.”

Yakomeje avuga ko uwo mushinga n’indi Guverinoma izakomeza kuyikurikirana kandi igatangaza ibyavuye mu biganiro.

Si ubwa mbere ikibazo cy’ubutaka u Rwanda rwahawe n’ibindi bihugu butabyazwa umusaruro uko bikwiye kivuzwe. Muri Gicurasi 2018, abadepite babajije uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, impamvu hashize imyaka isaga ine ubutaka Djibouti yahaye u Rwanda butabyazwa umusaruro nyamara ubwo rwo rwayihaye mu cyanya cyahariwe inganda i Kigali iri kubukoreraho.

Icyo gihe yabasubije ati “Ku ikubitiro twasinye amasezeraho n’ikigo cy’Abashinwa ‘Tourchroad International Holding Group’ cyagomba gutunganya ubwo butaka ariko nyuma uwo mushoramari aza guhagarika amasezerano; Twasanze nta bushobozi buhagije afite bwo gutunganya buriya butaka, biba ngombwa ko dushaka undi mushoramari”

Munyeshyaka yavuze ko hari abashoramari batatu bahawe isoko ryo gutunganya ubutaka bwose (bwo muri Djibouti), umushinga ukaba ugisuzumwa n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yongeraho ati “Mu biganiro duheruka kugirana batugaragarije ubushake bwo guhita batangira gutunganya ubwo butaka kuko bamaze gukora umushinga neza.”

Muri Mata 2017 kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ubwo we na Perezida Kagame bari bagiriye uruzinduko muri Djibouti, yatangaje ko icyihutirwa ari ukubyaza umusaruro ubwo butaka.

Muri Kamena umwaka ushize, Inteko rusange ya Sena yagaragaje ko Leta ikwiye kubikurikiranira hafi, ifata umwanzuro wo gusaba Guverinoma kuyigezaho raporo irebana n’imikoreshereze y’ubwo butaka.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo rubyaze umusaruro ubutaka bwahawe n'amahanga
Minisitiri Hakuziyaremye aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza