U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2020 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19, mu gihe rwaba rubonetse mu mezi make ari imbere.

Dr Nsanzimana yabitangaje ku wa Gatanu ubwo RBC yashyikirizaga ibitaro bitandukanye byo mu gihugu imodoka 21, cyane cyane ibyo mu cyaro, mu rwego rwo kubifasha gutanga serivisi inoze. Ni imodoka zatanzwe ku nkunga y’ihuriro mpuzamahanga rigamije guteza imbere ibijyanye n’inkingo ku Isi, Gavi Alliance.

Yavuze ko uretse gutanga umusanzu muri serivisi zigamije kugabanya impfu z’abana, izo modoka zatanzwe zizifashishwa no mu gukwirakwiza urukingo rwa COVID-19 umunsi rwaba rubonetse.

Ati “Dushobora kugira inkingo nshya duhora tubyiteguye, ziyongera muri gahunda y’ikingira. Urukingo rwa COVID-19 ni rumwe mu nkingo dutegereje mu ntangiriro z’umwaka utaha, twatangiye kubyitegura, izi modoka nazo ziri muri icyo cyiciro cy’ibikoresho bizadufasha gukwirakwiza urukingo rwa COVID igihe ruzaba rwaje.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, aheruka kuvuga ko hari icyizere ko umunsi urukingo rwa COVID-19 rwabonetse ruzagera ku bantu benshi, ku buryo intego ari uko hakingirwa abanyarwanda 60% mu buryo bw’ikubitiro.

Yakomeje ati “Turi mu myiteguro nk’igihugu dufatanyije na Gavi, ubu ibihugu byamaze kumenyeshwa nibura ibigomba kubona urwo rukingo nirujya ku isoko, ndetse n’umubare w’ibanze w’inkingo zizatangwa mu gihugu kugira ngo tuzirikane cyane cyane abantu bari mu byiciro bitatu.”

“Icya mbere ni abakozi bo kwa muganga, icya kabiri ni abantu bafite indwara karande zikunda gutuma iyo hajemo na COVID bapfa, ikindi ni abantu bakuze bafite hejuru y’imyaka 65 kuzamura, iyo ubabaze usanga mu gihugu ahangaha bajya kugera nko ku bantu 20% by’abaturarwanda tuzaba dukeneye gukingira ku ngunga ya mbere.”

Yavuze ko uretse iyi gahunda irimo gukorwa ku bufatanye na Gavi, hari ibiganiro binyuze mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika kugira ngo haboneke ubushobozi buhagije, abazakingirwa bakava kuri 20% bakaba bagera nibura kuri 60%, n’abandi bakeneye izo nkingo bakazibona.

Ibigo bikora inkingo bikomeje gukora ubutaruhuka bishakisha uburyo bwo kurokora ubuzima bw’abatagira ingano bugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, kitagira umuti, ubu urukingo ni rwo ruhanzwe amaso mu minsi ya vuba.

Muri ibyo bigo harimo Pfizer Inc yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika irimo gufatanya na BioNTech yo mu Budage mu gukora urukingo rumwe, hakaza na Moderna Inc yo muri Amerika, byose hamwe bishobora kubona amakuru y’urukingo rwabo muri uku kwezi.

Hakaza n’urukingo rurimo kugeragezwa rwakozwe na AstraZeneca Plc yo mu Bwongereza ifatanyije na Kaminuza ya Oxford, kimwe n’urwa Johnson & Johnson, bishoboka ko amakuru azaboneka mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Ni inkingo ubu ziri mu igerageza ku bantu.

Dr Nsanzimana muri imwe mu modoka zahawe ibitaro
Izi modoka zizafasha mu bikorwa byo gukwirakwiza inkingo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .