Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Batamuriza Mireille kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, ubwo yatangizaga inama y’iminsi ibiri yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kwinjiza abana mu gisirikare.
Ni inama iri kubera i Kigali yateguwe n’Umuryango Dallaire Institute for Children, Peace and Security uharanira kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare ndetse no kugarura amahoro n’umutekano.
Uwo muryango ukorera hirya no hino ku Isi, icyicaro cyawo cya Afurika kikaba kiri mu Rwanda.
Batamuriza yagaragaje akaga kazanwa no kwinjiza abana mu ntambara ndetse ko mu Rwanda icyo kibazo kidahari kuko inzego z’umutekano zikora kinyamwuga.
Yavuze ko hari n’andi mategeko yo kurengera uburenganzira bw’umwana mu gihugu n’andi mpuzamahanga yubahirizwa mu Rwanda.
Ati “Umwana iyo agiye mu gisirikare si uburenganzira bwe gusa buba buhonyowe ku bwo kujya ku rugamba, ahubwo aba atakaje n’ishuri, ataye umuryango we ndetse adahura n’abandi. Kujya ku rugamba agafata imbunda byo ni ikizira, ni ikintu kiremereye ku mwana.”
Yavuze ko uburyo igisirikare, polisi n’izindi nzego zo mu Rwanda zinjiza abantu mu kazi, bwemewe kuko hinjira abujuje imyaka.
Batamuriza yasabye ibindi buhugu kwirinda amakimbirane kuko ariyo abyara intambara ituma abo bana hamwe bahatirwa na bo gufata intwaro bakajya ku rugamba.
Yongeyeho ko Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu kurengera abana, aho ku bufatanye na Dallaire Institute for Children, Peace and Security abasirikare, abaplolisi, abakora mu bugenzacyaha n’abandi bo mu Rwanda barenga 2.500 bamaze guhugurwa ku kurwanya kwinjiza abana mu ntambara.
Umujyanama Mukuru ku bufatanye mpuzamahanga, amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Amb.Gateretse Ngoga Frédéric, yavuze ko uyu munsi muri Afurika hari ibihugu 16 bituranye n’ibihugu bibiri bya RDC na Sudani biri mu ntambara kandi ko bimwe muri byo byohereza abana muri izo ntambara ku ngufu.
Yavuze ko ibyo ari ikibazo gikomeye ku rwego rw’umugabane ubu bakaba bagenda begera ibihugu babisaba gukura abana mu ntambara no kubavura ihungabana, kandi ko aho biri ngombwa ibihugu bizafatirwa ibihano kugira ngo bikemure icyo kibazo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Dallaire Institute for Children, Peace and Security, Dr. Shelly Whitman, yavuze ko muri iyo nama hagamijwe gushaka uburyo bunyuranye bwo kurengera abana kuko batugarijwe n’ikibazo cyo kujyanwa mu ntambara gusa.
Umuryango w’Abibumbye, ugaragaza ko mu mwaka wa 2023 wonyine abana barenga ibihumbi 27 ku Isi bakorewe ibyaha bikomeye harimo abagera kuri 35% binjijwe mu ntambara ku gahato.
Muri abo kandi harimo abana b’abakobwa bacurujwe bajya gukoreshwa uburaya ndetse n’ab’abahungu bafunzwe bagakorerwa iyicarubozo.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!