Ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC, hashize iminsi mike bitangiye gushyirwamo imbaraga cyane ndetse byinjiyemo ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, u Bufaransa n’ibindi.
Mu gihe ibi biganiro biri kuba, u Bubiligi buherutse kugaragaza ko bwifuzaga kubigiramo uruhare, ariko hari imbogamizi bw’uko u Rwanda rwaciye umubano nabwo.
Ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yagiriraga uruzinduko muri RDC, yasobanuye ko kugira ngo igihugu kibe umuhuza, biba bisaba ko cyemerwa n’impande zose zifitanye amakimbirane, ariko ngo si ko biri ku Bubiligi.
Yagaragaje ko icyemezo u Rwanda rwafashe muri Werurwe 2025 cyo guhagarika umubano warwo n’u Bubiligi, ubwo rwabushinjaga kubogamira kuri RDC bugamije kwenyegeza aya makimbirane, ari cyo cyabaye imbogamizi.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Bubiligi budakwiriye guhirahira bwinjira muri ibi biganiro kubera imyitwarire yabwo.
Ati “Kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi aza mu karere mu bindi bihugu ni uburenganzira bwe, ariko ibyo yakorana nabo byose ntabwo bireba u Rwanda, kandi nta nubwo binareba n’ibi biganiro turimo kuko numvise ko bashaka kugira uruhare muri ibi biganiro, nta ruhare bagomba kugira muri ibi biganiro turimo kubera ko bagaragaje ko badashobora kwizerwa mu kutagira uruhande babogamiyemo, kuko bagaragaje ko babogamiye ku ruhande rwa Kinshasa.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko abibwira ko u Bubiligi ari igihugu gifite ijambo mu karere kandi gikwiriye kugira uruhare mu bihakorerwa bibeshya.
Ati “U Bubiligi nta jambo bugifite mu karere kuko u Bubiligi ni igihugu cyakolonije ibihugu bitatu byo muri aka karere, RDC, u Rwanda n’u Burundi ngira ngo no muri Minisiteri yabo y’ububanyi n’amahanga bari bafite ishami rinini rishinzwe aka karere kurusha ibindi bihugu by’i Burayi.”
Yavuze ko aho kugira ngo u Buligi bukoreshe neza umwanya bwari bufite mu karere, bwawangije.
Ati “Aho kugira ngo bakoreshe uwo mwanya neza mu kureba ukuntu hagaragara amahoro muri aka karere, bakoresheje uwo mwanya wabo nabi mu gushyigikira Leta ya Congo, mu gushaka gukangurira amahanga yose ngo afatire u Rwanda ibihano, nibyo byatumye duhagarika umubano n’u Bubiligi, hanyuma bikaba byumvikana ko Leta y’u Bubiligi nta jambo igifite mu karere, ntabwo ushobora kugira ijambo mu karere waracanye umubano na kimwe mu bihugu byo muri aka karere aricyo u Rwanda, ibyo birumvikana.”
Muri Werurwe 2025 nibwo u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n’u Bubiligi, runategeka abadipolomate b’iki gihugu kuva ku butaka bwarwo.
Impamvu y’icyo cyemezo ni uko hari hashize igihe kinini u Bubiligi busaba amahanga n’imiryango mpuzamahanga kurufatira ibihano, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera muri RDC.
U Rwanda rwarabihakanye, rwamagana iyo myitwarire y’u Bubiligi, igihugu cyagize uruhare rukomeye mu mateka mabi yabaye mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, kuva mu bihe bwarukolonizaga hamwe na RDC ndetse n’u Burundi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko kugeza ubu nta biganiro bihari bigamije kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse ashimangira ko icyo gihe kitaragera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!