00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntawe uzarusubiza aho rwavuye - Dr. Ndagijimana uyobora BK Group

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 12 April 2025 saa 05:59
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwanyuzemo, nta muntu uwo ari we wese uzabirusubizamo kuko rufite ubuyobozi bwiza n’abaturage bumva icyerekezo cy’igihugu, ariko ko bisaba umusanzu wa buri wese mu gukora cyane ngo bibashe kugerwaho.

Yabivuze ubwo abayobozi n’abakozi ba BK Group bifatanyaga b’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku mugoroba wa tariki 11 Mata 2025.

Cyatangiriye ku gushyira indabo ku rwibutso rw’abagera kuri 15 bakoreraga Banki ya Kigali bishwe muri Jenoside, ruri ku cyicaro cy’iyi banki.

Nyuma abakora muri BK Group bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zisaga 250.000 zihashyinguye ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Ndagijimana Uzziel, yanenze abari barize bajijutse mu Rwanda ariko bakamira bunguri ingengabitekerezo y’amacakubiri yazanywe n’Abakoloni kugeza ku rwego ubutegetsi bwariho butegura bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanenze kandi n’umuryango mpuzamahanga utaragize icyo ukora, mu gihe yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

Yavuze ko imyaka 31 ishize Jenoside irangiye itanga icyizere cyo kudatezuka mu iterambere, asaba buri wese gutanga umusanzu we uko ashoboye mu gukomeza muri uwo mujyo.

Ati “Muri iyi myaka 31 ishize, u Rwanda rwarahindutse kandi rwahindutse burundu bidasubirwamo. Ntawe uzadusubiza aho twavuye kuko dufite ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo cyiza n’abaturage basobanukiwe aho twavuye habi n’aho tugeze heza ndetse n’aho twifuza kugera kandi twese dufatanyije nk’Abanyarwanda.”

Nubwo bimeze gutyo, Dr. Ndagijimana yibukije ko ibyo bikwiye kujyana no gukora cyane by’umwihariko mu batanga serivisi z’imari.

Ati “Muri uru rugendo rwo kubaka igihugu dufitemo uruhare runini nk’Abanyarwanda muri rusange ariko by’umwihariko abakora mu rwego rw’imari. Turusheho gutanga serivisi nziza, dusobanurire abaturage ibyo dukora byabafasha mu bikorwa byabo byo kwiteza imbere kandi tugere no ku bafite amikoro make, dufashe Leta kugera kuri gahunda yo kugeza serivisi z’imari kuri bose.”

Rugirabaganwa Gaspard uri mu bakozi ba BK barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko nta musaraba yabonye uruta uburyo yarokotsemo ariko kandi ko hari isomo rikomeye ry’ubuzima bitanga.

Ati “Twari twamaze kwakira urupfu ariko uyu munsi iyo twibutse ko hari amahoro kandi nta habi hashoboka tutageze bidutera imbaraga. Turarwanira kubaho no gukora ibishoboka ngo Jenoside itazongera ukundi kandi nta cyo dutinya kuko twamaze kubona ko ubuzima umuntu ari we ubuharanira.”

Komiseri ushinzwe amategeko mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR), Ndabirora Kalinda Jean Damascène, yavuze ko biteye agahinda kuba uyu munsi igihugu kigihanganye no gusobanura ko icyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yatanze urugero kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byinangiye bigakomeza gukoresha inyito ya Jenoside yo mu Rwanda ariko ko hazabaho gukomeza gusobanura ukuri.

Ati “Abakomeza gukoresha iyo mvugo bagamije kwanga kwemera abakorewe Jenoside bitwaje ko hari Abahutu n’Abatwa bapfuye. Ariko igihe kirageze ngo dukomeze guhangana n’abakoresha ibyo binyoma kuko twe dufite ukuri.”

BK Group ni ikigo kibarizwamo Banki ya Kigali (BK), Ikigo cy’Ubwishingizi cya BK (BKGI), Umuryango BK Foundation, BK Capital na BK TecHouse.

Igikorwa cyo kwibuka ku bakoze ba BK cyatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwayo
Abagize BK Group bashyize indabo ku rwibutso rw'abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo abakozi ba BK Group bashyiraga indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Nyuma yo gushyira indabo ku mva, hakurikiyeho umwanya w'ibiganiro
Ubwo hafatwaga umunota kwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside
Abantu 15 bakoreraga BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Munyantwali Alphonse uhagarariye Aegis Trust mu Rwanda, ari mu bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka
Ndabirora Kalinda Jean Damascène yavuze ko biteye agahinda kuba uyu munsi igihugu kigihanganye no gusobanura ko icyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi
Rugirabaganwa Gaspard uri mu bakozi ba BK barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko nta musaraba yabonye uruta uburyo yarokotsemo
Abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka bacanye urumuri rw'icyizere
Abana bo muri Sherie Silver Foundation babinyujije mu mukino, bagaragaje ko u Rwanda rwavuye habi ariko ubu hari icyizere
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwanyuzemo, nta muntu uwo ari we wese uzabirusubizamo

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .