00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntabwo ruzemera kwikorera imitwaro ya Congo- Minisitiri Nduhungirehe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 11 March 2025 saa 08:30
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragarije ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ko u Rwanda rutazemera kwikorera imitwaro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibi Nduhungirehe yabigarutseho ku wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, mu biganiro yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe Politiki Mpuzamahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Kaja Kallas ko “intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC itatangijwe n’u Rwanda, kandi ntiruteze kwemera kwikorera imitwaro ya Congo ijyanye no kunanirwa kuzuza inshingano mu by’imiyoborere n’umutekano.”

Kuva M23 yakubura imirwano mu mpera za 2021, ubutegetsi bwa RDC bwatangiye gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa.

U Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe, ko ahubwo ari ikibazo cy’Abanye-Congo gikwiriye gukemurwa binyuze mu biganiro kugira ngo n’impunzi zabo zimaze imyaka myinshi hirya no hino mu karere zibashe gutaha.

Muri iyi nama yahuje Minisitiri Nduhungirehe na Kaja Kallas i Bruxelles, uyu mudipolomate w’u Rwanda yavuze ko igiteye impungenge u Rwanda ari umutekano warwo nubwo amahanga yakomeje kubirenza ingohe.

Ati “Impungenge ku mutekano w’u Rwanda zakomeje kwirengagizwa no guteshwa agaciro, mu gihe hari ikibazo gishingiye ku ngabo zifite imigambi mibi zifatanyije n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR n’igisirikare cya Congo, zari ziryamiye amajanja ku mipaka yacu.”

Nduhungirehe yakomeje avuga ko kubogama no kwibasira u Rwanda mu kibazo cya Congo nta gisubizo bizatanga, kuko bitesha agaciro inzira z’ibiganiro byatangijwe n’Umugabane wa Afurika kandi u Rwanda rukaba rubiha agaciro gakomeye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, atangaje ibi mu gihe hari hashize amasaha make Kaja Kallas avuze ko M23 ikwiriye kubaha ubusugire bwa Congo ndetse ikava mu bice yafashe, u Rwanda na RDC bigasubira ku meza y’ibiganiro.

Imvugo y’uyu mugore yanenzwe na benshi, bagaragaje ko gusaba M23 kuva mu bice yafashe bitumvikana kuko nta handi yajya mu gihe aho iri ari iwabo.

Kuva M23 yakubura imirwano ikomeje kwigarurira ibice byinshi mu Burasirazuba bwa RDC. Niyo igenzura Umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu gihe M23 ivuga ko yiteguye kuganira, Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi we avuga ko ntacyo azaganira n’uyu mutwe.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragarije ubuyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ko u Rwanda rutazemera kwikorera imitwaro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .