Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Mata 2025, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Ababiligi bari bahungiyeho biteze amakiriro aho zari muri Eto Kicukiro ariko zikabasiga mu maboko y’Interahamwe.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Donatilla Mukantaganzwa, yavuze ko nubwo hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakwiye kujya bazirikana ko igihugu cyishatsemo ibisubizo birimo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu nkiko Gacaca no kugira uruhare mu gutanga ubuhamya mu nkiko hirya no hino ku Isi.
Ati “Nubwo tuzahora twibuka ibi bihe bigoye twanyuzemo, tujye twibuka ko twagaragaje ubudaheranwa tukishakamo ibisubizo maze tukiyubakira igihugu twishimiye, tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Mu bisubizo twishatsemo, twishatsemo igisubizo cy’ubutabera ku byaha bya Jenoside, Abanyarwanda tugira uruhare mu nkiko gacaca, twishakamo imbaraga zo kujya gutanga ubuhamya mu rukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwari muri Arusha, ndetse twishakamo n’imbaraga zo kujya gushinja no gutanga ubuhamya ababuranishwa n’ibihugu bahungiyemo.”
Yongeyeho ati “Ubutabera ni uburenganzira, ubutabera mwagizemo uruhare ni ugusubiza agaciro abo twibuka uyu munsi, ni no gusohoza inshingano dufite kuri iki gihugu no ku bo tubyara ari bo Rwanda rw’ejo.”
Mukantaganzwa yavuze ko nubwo u Rwanda rwiyemeje kureba imbere no guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare bakomeje kuyihakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu Karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bigakorwa amahanga arebera nk’uko byari bimeze ku Rwanda mu 1994 na mbere yaho.
Ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside iherekejwe n’ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi byibasiye Abanye-Congo bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi kandi biri gukorwa umuryango mpuzamahanga urebera nk’uko byagenze mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho.”
Yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga aho kugira icyo ukora ngo uhagarike ibyo bikorwa biri kwibasira Abatutsi b’Abanye-Congo urajwe inshinga no gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare.
Ati “Aho kugira icyo bakora, Umuryango Mpuzamahanga ushishikazwa no gushinja u Rwanda kuba rubifitemo uruhare. Ijoro ribara uwariraye, ntabwo u Rwanda rushobora kugira uruhare muri Jenoside kuko mu mahame arugenga harimo iryo kurwanya ingengabitekerezo yayo aho yaba iri hose. Ahubwo rufite inshingano yo kuyirwanya no gufasha abayikorerwa.”
Yasabye Abaturarwanda gufatanya bakamagana ibikomeje gukorerwa Abatutsi b’Abanye-Congo, Isi yose irebera.
Ati “Nk’Abanyarwanda dukwiye gufatanya tukamagana iyi ngengabitekerezo ya Jenoside n’ibikorwa by’urugomo ndetse n’ubwicanyi byibasiye Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC kandi tugafatanya tukima amatwi abo badushyiraho iterabwoba. Yaba ari ukubera guhoza igihugu cyacu mu kanwa kabo cyangwa ibihano bagenda bafatira igihugu cyacu n’abayobozi bo mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu cyacu."
Yashimangiye ko gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bya Jenoside iri gukorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda byerekana ko Isi itagira imbabazi.
Ati “Bitwibutsa ko Isi itagira imbabazi kuko biteye agahinda kumva umuntu wakorewe Jenoside ari we ushinjwa kuyishyigikira cyangwa kuyigiramo uruhare.”
Yasabye Abarokotse Jenoside n’Abanyarwanda muri rusange ko kwibuka ari inshingano ariko ko bakwiye gukuramo amasomo akomeza kubaka abato babyarwa kuko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.
Mukantaganzwa yemeje ko Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda kuko Jenoside iba yubakiye ku ivangura n’amacakubiri.
Ati “Abanyarwanda baravuze ngo abashyize hamwe nta kibananira, nidushyira hamwe tuzakomeza tugire amahoro, tuzakomeza dutere imbere kandi tuzakomeza dufate mu mugongo abarokotse Jenoside, kandi tuzakomeza duhangane n’abadushozaho ibibazo.”
Yongeye kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe binyuze mu kwimakaza ingengabitekerezo y’urwango, ivangura n’umuco wo kudahana.













Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!