00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ni urwitwazo: Uko abayobozi muri RDC bakomeje kwihisha inyuma y’imitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 June 2022 saa 07:29
Yasuwe :

Umusesenguzi mu bibazo byo mu biyaga bigari Me Gasominari Jean Baptiste, avuga ko gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ari ugushaka urwitwazo ndetse ko bigoye ko uburasirazuba bw’icyo gihugu buzapfa kubona amahoro.

Umutwe wa M23 umaze iminsi uvugisha menshi, nyuma yo kubura imirwano uhanganyemo n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Ni umutwe ukomoka ku nyeshyamba za ’Congrès National pour la Défense du Peuple (CNDP)’ zayoborwaga na Gen. Laurent Nkunda, wasinyanye amasezerano y’amahoro na Guverinoma ya RDC ku wa 23 Werurwe 2009 ariko ntiyubahirizwa.

Yateganyaga ko abarwanyi benshi bazinjizwa mu nzego z’umutekano, amapeti bari bafite akemerwa na Leta, impunzi zigafashwa gutahuka n’ibindi.

Me Gasominari yagize ati "Ikibabaje, aho gushyira mu bikorwa ayo amasezerano, abasirikare bahoze muri CNDP batangiye kwibasirwa na bagenzi babo muri Guverioma, bamwe barishwe na mbere yo kwicwa bashyizwe ku gatebe, nta bikoresho bafite, nta bubasha bafite."

"Bamwe bari babangamiwe batangiye kureba uko bakwirinda, ni uko bava aho boherejwe bahurira i Rutshuru mu misozi miremire ya Virunga hafi ya Chanzu na Runyoni, ni aho M23 yavukiye mu 2012."

Ni amasezerano nyamara yasinywe ku neza kuko CNDP ntiyigeze itsindwa intambara.

Imitwe ishingwa kubera impamvu

Me Gasominari avuga ko iyo mitwe yari isangiye ibitekerezo byo krwanira uburenganzira bw’abaturage bavuga Ikinyarwanda, baba mu Burasirazuba bwa RDC.

Bakomeje kwibasirwa ugasanga ntabwo bagira kirengera, bagafatwa nk’abanyarwamahanga - Abanyarwanda by’umwihariko.

Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nk’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ngo yari ituwe n’abavuga Ikinyarwanda barenga miliyoni, baciriweho imipaka bagashyirwa ku ruhande rwa RDC.

Me Gasominari ati "Uyu munsi ntabwo barenga 5000, kubera ko benshi muri bo babayeho nabi mu nkambi z’impunzi zo mu karere, bamwe bari muri Uganda, abandi bari mu Rwanda, ngira ngo ubu hari inkambi eshanu zicumbikiye impunzi z’abanye-Congo, abandi bari mu Burundi."

"No muri Kivu y’Epfo muzi ko hakomeje kuba intambara zitarangira mu misozi miremire ya Minembwe, muri teritwari ya Fizi, Uvira no hafi aho, muzi ko bafite imitwe bashinze kugira ngo babashe kwirwahaho, ngo badatsembwa."

Me Gasominari avuga ko M23 ari wo mutwe rukumbi wabashije guhangara FARDC

Ibyo ngo byatumye bashinga imitwe nka Gumino na Twirwaneho.

Yakomeje ati "Kubera iki abantu bagera aho bashinga imitwe yo kwirwanaho? Ni uko leta ya Congo itubahiriza inshingano zayo zo kurinda abaturage bayo n’ibyabo."

"Igihe rero harimo icyo cyuho, abantu bishakira igisubizo. Ni nabwo buryo iyi mitwe ya politiki na gisirikare yagiye ivuka."

Congo yakomeje kwihunza inshingano

Me Gasominari avuga ko mu bihe bitandukanye, hagiye hageragezwa gushakwa umuti ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ariko iteka hakaboneka ibibazo bituma amahoro ataboneka.

Atanga urugero rwa vuba, aho ku wa 21 Mata 2022 habaye ibiganiro byahuje Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro, i Nairobi muri Kenya.

Iyo mitwe yagombaga gushyira intwaro hasi, itabikoze ikazamburwa n’umutwe w’ingabo z’akarere, ku ngufu.

Me Gasominari yakomeje ati "Urebye ibyahise bikurikira ubona ko hari ubushake bugambiriwe bwo guhungabanya urwo rugendo, kugira ngo umutekano utagaruka. Kubera ko umutekano muke wabaye icyuho cy’ubucuruzi ku bantu bamwe n’imitwe imwe."

"Mbona ko hari inyungu zihishe uyu munsi umuntu atapfa kumenya neza ariko buri gihe iyo haje cyemezo kigamije gushyira iherezo ku bibazo by’umutekano muke, hahita haza ibintu utamenya aho bivuye bigasenya ibyari bigiye gukorwa byose."

Nyuma y’ibiganiro, hagombaga kuba inama y’abagaba b’ingabo b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yagombaga gufata icyemezo ku mitwe yanze gushyira intwaro hasi.

Me Gasominari ati "Ni muri ibyo byumweru ibitero byahise bitangizwa ku birindiro bya M23, kugira ngo haboneke urwitwazo rwo kudakomeza ibiganiro. N iyo mpamvu abantu bari muri ibi bintu ari bo basobanura ibyo barimo. Ariko nk’umusesenguzi, navuga ko bigamije gutuma uru rugendo rudakomeza."

"Kuko rukomeje, ntekereza ko hari abantu bashyirwa ku karubanda, kuko nyuma y’imyaka isaga 28, bimaze kuba mafia yubatse neza, hari abantu n’amatsinda batunzwe n’umutekano muke waremwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo."

Nyamara ngo ababirenganiramo ni abasivili kuko buri gihe bisanga bahunga, bicwa, bagasiga imitungo yabo bajya gushaka umutekano ahandi.

Congo yagombaga gutumiza iyo nama y’abagaba b’ingabo yaricecekeye ahubwo ijya kurwana na M23. Ibonye urugamba rutarimo kugenda neza ivuga ko irimo kurwana n’u Rwanda.

Ubu ibirego bigezweho bya FARDC ni uko ngo u Rwanda rwohereje abasirikare 500 badasanzwe mu bice bya Chanzu, bo gufasha umutwe wa M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, aheruka kubwira abanyamakuru ati "Hagombaga no kuba inama y’abakuru b’ingabo yagombaga kubera Goma kugira ngo itegure ibyongibyo, mu gihe hari imitwe yaba yigometse ikanga gukurikiza iyo gahunda."

"Iyo nama ntabwo yabaye, yagombaga kuba nyuma y’ibyumweru bibiri nyuma ya tariki 21 ariko ejobundi aho batangiye gutera ibisasu hano, sinzi ukuntu bikanze ahari ko babisinzirije kuko nibo bagombaga gutumiza iyo nama, bayitumiza huti huti byo kwiyerurutsa. Ariko ubundi byari byarahagaze byose."

Iyo nama yaje kuba ku wa Mbere tariki 6 Kamena 2022 ariko Ingabo z’u Rwanda ntizigeze zitabira ibi biganiro.

Kuki Leta ya Congo ifatwa M23 mu buryo bwihariye

Me Gasominari avuga ko umutwe wa M23 ufatwa mu buryo butandukanye n’indi kubera ko uhuzwa n’abavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abatutsi.

Yakomeje ati "Abantu bashobora kugira ibyo bavuga kubera umujinya bafite, uyu mutwe bagatangira kuwita uw’iterabwoba, kubera ko badashoboye kuwutsinsura mu buryo bwa gisirikare."

"Nk’uko mubizi uyu munsi, ijambo iterabwoba ni ikintu gikomeye, niba uvuze ko umuntu akora iterabwoba biba bivuze ko isi yose igomba gufataya mu kumurwanya. Ni amayeri ya leta ya Congo kugira ngo ihindukize amaso y’amahanga, mu kuvuga ngo dufite abakora iterabwiba hano, mudufashe mu kubarwanya."

Me Gasominari yavuze ko muri Congo hari imitwe yitwaje intwaro isaga 140 kandi ikora inzego nyinshi zirimo Umuryango w’Abibumbye zirebera.

Ni umuryango uhafite umutwe w’ingabo nyinshi kandi zitangwaho nibura miliyari $1 buri mwaka.

Yakomeje ati "Ntabwo mbona impamvu M23 yakwitwa umutwe w’iterabwoba, mu gihe nta na rimwe iragaba ibitero ku basivili, ahubwo muri Congo hari imitwe myishi itera umudugudu wose, ikica abanturage, itaratangazwa nk’imitwe y’iterabwoba."

"Ikindi, kuri M23 ntekereza ko kizamurwa n’urwango abatu bo muri RDC bafitiye Abatutsi by’umwihariko. Ikibazo si M23, ikibazo ni ubwoko bashyiramo abasirikare ba M23, ku buryo bavuga ko baterwa n’abanyamahanga."

U Rwanda ni urwitwazo

Ibi byose ngo Leta ya Congo ibikora igamije kwerekana ko nubwo ifite ibibazo, umuzi wabyo uturuka ahandi.

Ibyo ngo bigahura n’uko Guverinoma idashobora kugenzura teritwari yayo ngo haboneke umutekano.

Me Gasominari ati "Kugira ngo ibyo byose ubihishe ugomba kubona urwitwazo, ni abatutsi. Niba hatari igisirikare cy’abanyamwuga muri Congo, ni ikosa ry’Abatutsi… Ni nabwo buryo bazanamo u Rwanda."

Yavuze ko myinshi muri iyi mitwe yagiye ishingwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ifitwemo ukuboko n’abantu bafite aho bahuriye n’ubutegetsi.

Kurandura iyi mitwe ngo byasaba imbaraga zikomeye n’ubushake bwa Leta ariko ngo nta buhari.

Me Gasominari ati “Kandi biroroshye kubikora kubera ko ni ukwambura intwaro uwo wazihaye, ni umuntu muvugana, ni umuntu muganira, ni umuntu uzi aho ari. Muri Congo babita imitwe y’inshuti, habaho imitwe y’inshuti n’imitwe y’umwanzi, ni ibintu bigoye cyane."

"Usanga harimo inyungu nyinshi abantu babifitemo zihishe inyuma y’ibi mubona. Ni nk’umuryango uharanira inyungu zimwe."

Abarwanyi ba M23 bayobowe na Sultan Makenga bakomeje guhangana n'Ingabo za FARDC
Imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati ya FARDC na M23
Umuvugizi wa FARDC Gen Sylvain Ekenge yakunze kumvikana ashinja u Rwanda gufasha M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .