Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022 ubwo urubyiruko 899 rwahoze mu biyobyabwenge n’ingezo mbi rwasozaga amaso y’igororamuco n’imyuga rumazemo umwaka.
Yagize ati “Mukunde u Rwanda kandi mwange icyaruhungabanya, mugira indangagaciro yo kunyurwa, kugira icyizere no guharanira kwiyubaka. U Rwanda Bamporiki yagiriyemo umugisha n’ibibazo yanyuzemo, ni rwo murimo namwe mudaheranwe n’ibyo mwarimo ubuzima bwanyu bushobora guhinduka.”
Bamwe mu rubyiruko bari barabaswe n’ibiyobyabwenge bakabikurwamo bagahabwa inyigisho zibafasha kubireka ndetse bakigishwa imyuga izababeshaho, bagaragaje ko bafite icyizere cy’ubuzima bwiza kuko batojwe.
Kirezi Felix ati “Nakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi ariko nta nyungu nigeze nkibonamo. Ndashimira Imana ko yangejeje hano kuko biri mu byamfashije kwisubiraho no kwitekerezaho, nkaba numva hano mpakuye ingamba nzima zo kwitekerezaho no kwigisha bagenzi banjye kureka ibiyobyabwenge kuko nta cyiza kibivamo.”
Bavuga kandi ko hari amasomo bahawe y’indangagaciro na kirazira azabafasha mu buzima busanzwe bakabasha kwibeshaho no kugirira igihugu akamaro.
Munyentwali Fils ati “Nakoreshaga ikiyobyabwenge cy’urumogi, ntaraza hano nari mu migenzereze mibi mbona ko ubuzima byanze nta cyizere nifitiye cy’ejo hazaza. Ingamba mvanye ni ukureka ibiyobyabwenge nkiha intego yo gukura amaboko mu mufuka ngakora ngategura ejo hazaza.”
Bamporiki yabuze ko kuba hari urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge ari igihombo ku gihugu bityo abagira inama yo kubireka.
Ati “Ubundi kugira abana bajya mu biyobyabwenge bikabyara ubuzererezi butuma abantu ubona batari mu ngamba, ni igihombo ku gihugu ariko ntabwo nanashidikanya ko ari twe twabiteye; imiryango kuba abantu bataraganiriye hakiri kare ngo turebe ikibazo kiri mu muryango w’Abanyarwanda bikagera aho abana igihumbi bisanga mu itabi no mu biyobyabwenge bitandukanye.”
Yakomeje avuga ko “Icyo twakwishimira ari uko Leta y’u Rwnda yanze guheranwa no kuvuga ngo tubirebere gusa, igashaka igisubizo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ingabire Assoumpta, yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro inyigisho bahawe, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.
Ati “Ubutumwa tubaha ni uko babyaza umusaruro amasomo bakuye hano. Twagerageje kugarura imitekerereze yabo ngo ijye ku murongo hanyuma tubigisha n’aya masomo, turabasaba ngo bagende bayabyaze umusaruro. Tuzakomeza kubaba hafi kuko bafite impano zitandukanye, tuzajya tubifashisha mu kwigisha abari hano n’abari muri sosiyete.”
Ikigo Ngororamuco cya Nyamagabe cyatangiye mu 2019, kikaba cyakira urubyiruko buri mwaka rwabaswe n’ibiyobyambenge aho bahabwa inyigisho zitandukanye zirimo kuganirizwa n’ibindi mu gihe kingana n’umwaka aho kuva cyashingwa kimaze kwakira urubyiruko rusaga 30 104.
Kuri uyu wa Kabiri cyasezereye 899 harimo abize ububaji 215 n’abize gukora amashanyarazi 260 ndetse n’abagera kuri 239 bize gusoma no kwandika.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!