00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na UAE byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2022 saa 08:45
Yasuwe :

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bumenyi mu by’ubukungu, mu ruzinduko intuma z’iki gihugu zagiriye mu Rwanda.

Izi ntumwa ziyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan zakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa 28 Mata 2022.

Impande zombi zagiranye ibiganiro ku kuzamura ubufatanye mu rwego rw’ubukungu ari na bwo zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ubumenyi mu by’ubukungu.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bisanzwe bifitanye umubano mwiza aho buri gihugu gifite ambasade mu kindi.

Perezida Kagame aheruka kugirira uruzinduko muri UAE muri Nzeri umwaka ushize ubwo yitabiraga inama itegurwa n’Umuryango wo mu Busuwisi uzwi nka ‘WPC Foundation’ yiga kuri Politiki y’ububanyi mpuzamahanga n’ubukungu. Iyi nama yabereye i Abu Dhabi.

Muri iyo nama Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Sheikh Hazza bin Zayed Al Nahyan, Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Abu Dhabi unayobora Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kigenzura ibijyanye n’ubwenegihugu.

Ibiganiro by’impande zombi byagarutse ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi harebwa ku bufatanye ku mpande zombi.

Usibye Sheikh Hazza bin Zayed Al Nahyan, Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Khedaim Abdulla Saeed Faris Al-Darei uyobora Sosiyete yitwa Al Dahra Holding LLC ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Al Dahra Holding LLC ni Sosiyete ikora ibijyanye no gutunganya ibikomoka ku buhinzi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 192 byitabiriye imurikagurisha ryabereye mu Mujyi wa Dubai kuva tariki 1 Ukwakira 2021kugeza ku wa 31 Werurwe 2022 aho rwamuritse ibyiza birutatse, amateka n’urugendo rw’iterambere igihugu kirimo ndetse runagurisha ibikorerwa mu Rwanda, ibijyanye n’ubuhinzi birimo icyayi, kawa n’ibindi.

Intumwa za UAE zagiranye ibiganiro n'itsinda ry'u Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan hamwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta bamaze gushyira umukono ku masezerano
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan hamwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa UAE, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan n'intumwa ayoboye bakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .