U Rwanda na Tanzania mu nzira yo guhosha ihohoterwa riri gukorerwa abashoferi b’Abanyarwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 6 Gicurasi 2020 saa 08:35
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yaganirije iya Tanzania ku kibazo cy’ihohoterwa riri gukorerwa abashoferi b’amakamyo b’abanyarwanda bigizwemo uruhare na bagenzi babo bo muri Tanzania nyuma y’uko hafashwe ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyari gikomeje kugaragara mu bashoferi b’amakamyo.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, ikivunge cy’abanya-Tanzania, biganjemo abatwara amakamyo n’ababafasha, biraye mu bashoferi b’abanyarwanda bari baparitse ahitwa Benako, barabirukana ngo basubire iwabo ndetse bafunga n’umuhanda ku buryo abajyaga Dar es Salaam bose basubiye inyuma.

Imvano y’iyi myigaragambyo ni uko u Rwanda rwateguye uburyo abashoferi b’amakamyo baturuka hanze bajya bagarukira ku mupaka ntibagere mu gihugu, imodoka zabo zigatwarwa n’abandi bakazigeza aho zipakururira.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko ubwiyongere bw’abanduye Coronavirus mu batwara amakamyo n’ababafasha bukomeje kuzamuka yaba mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba yose. Gusa abanya-Tanzania ntabwo bigeze babyishimira.

Bahise birara mu banyarwanda, batangira kubahohotera babakubita ku buryo byabaye ngombwa ko basubira inyuma ku ruhande rw’u Rwanda kuko batari bagishoboye gukomeza muri Tanzania.

Umwe mu bashoferi wakubiswe n’Abanya-Tanzania, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yabwiye IGIHE ati “Njye nari ndi gutaha. Ubu ndi ku Rusumo. Umuhanda barawufunze, twe twahise dutaha. N’imodoka yose n’iyo yaba ari iyo muri Tanzania ijyanye umuzigo mu Rwanda ntabwo ihaca.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje ko hari ibiganiro byatangiye hagati y’impande zombi bigamije gukemura iki kibazo. Yavuze ko mbere y’uko amabwiriza yashyizweho atangira gukurikizwa, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byari byabimenyeshejwe “kugira ngo badatungurwa”.

Minisitiri Hakuziyaremye ati “Ibyo biganiro twakomeje kubigira ku nzego zitandukanye, ubu tukaba twumva ko kumvisha aba bashoferi ko izi ngamba atari izo kubabuza gukora ahubwo ari ukurinda ubuzima bwabo ari nako tunarinda n’ubuzima bw’abaturage b’ibihugu byacu byombi.”

“Ingamba akenshi iyo ari uguhindura ukuntu umuntu yakoraga, biragora bakumva ari ukubabuza gukora akazi kabo nk’uko bisanzwe ari nacyo cyari cyabateye kwerekana ko batabyishimiye ariko na leta yabo yabibasobanuriye…Twumva ko ibi bibazo biri bukemuke.”

Umwe mu bashoferi b’abanya-Tanzania yumvikanye yigaragambya agira ati “Twafunze umupaka ngo zitagenda. Twavuze ko imodoka y’u Rwanda ipakiye umuzigo, ibyo kurya bigiye mu Rwanda, igume hano kugira ngo abanyarwanda babure ibyo kurya hanyuma leta ibibone. Twe tumaze hano iminsi itanu imodoka zacu zarambutse, kuki tutajyana na zo?”.

Magingo aya, ibicuruzwa bikeneye gupakururwa imodoka zibanza guterwa imiti, bigapakururwa hakaza izindi modoka zijya kubitunda zibijyana i Kigali n’ahandi. Niba ikamyo igomba gusubira i Dar es Salaam kuzana ibindi bicuruzwa, ikatira ku mupaka n’umushoferi wayo itinjiye mu gihugu.

U Rwanda kandi rwemeye ko uretse kuba abashoferi bategereje imodoka zabo bashyirwa ahantu hamwe hagenwe, ababishaka bashobora gusubira muri Tanzania, imodoka zabo zahindukira bakajya kuzifata.

Ku modoka zinyura mu Rwanda zigiye mu bihugu by’abaturanyi nka RDC cyangwa u Burundi, polisi iraziherekeza ikazivana ku mupaka kugeza zigeze aho zijya.

Imodoka zigeze ku Rusumo zibanza guterwa imiti mu gukumira icyorezo cya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .