00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Singapore byasinyanye amasezerano arimo kurwanya ibyaha ndengamipaka n’iby’ikoranabuhanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 01:31
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore.

Ni uruzinduko IGP Munyuza agiriye muri Singapore ku butumire bwa mugenzi we, Commissioner General (CG) Hoong Wee Teck. Rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byombi.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Kanama, IGP Munyuza na CG Hoong bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, akubiyemo ingingo z’ingenzi z’ubufatanye hagati ya Polisi zombi mu guteza imbere ubushobozi ndetse no kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka.

Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye hagati y’Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Singapore, CG Hoong Wee Teck.

Umuhango wo gusinya aya masezerano witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye

Inzego zombi, Polisi y’u Rwanda n’iya Singapore zemeranyije ubufatanye muri gahunda zitandukanye z’amahugurwa, kungurana ubumenyi, guhanahana amakuru no kugirana ubufatanye mu bikorwa by’umutekano.

Amasezerano y’ubufatanye anakubiyemo kongera ubushobozi bw’inzego z’ibihugu byombi mu byerekeranye no kurwanya ibyaha ndengamipaka, ibyaha by’ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana hifashishijwe murandasi, kurwanya ibyaha by’iyezandonke, kubumbatira umutekano n’ituze rusange; kurwanya no gukumira magendu n’ubucuruzi bw’intwaro, amasasu n’ibindi.

IGP Munyuza na CG Hoong Wee Teck bombi bagaragaje ubushake bw’inzego zombi za Polisi mu kurwanya ibyaha no kungurana ubunararibonye mu bikorwa bitandukanye byo gucunga umutekano.

Abayobozi bombi bavuze ko aya masezerano ari "intambwe ikomeye mu bufatanye bwa Polisi mu bihugu byombi" kandi ko abumbatiye ubushake buhamye bwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka kandi ko azafasha mu guharanira umutekano n’ituze by’abaturage no gutuma haba mu turere ibihugu biherereyemo ndetse n’isi yose birushaho gutekana.

Amasezerano ibihugu byombi byasinyanye arimo kurwanya ibyaha ndengamipaka
IGP Dan Munyuza n'itsinda bari kumwe bari mu ruzinduko rw'iminsi ine muri Singapore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .