Ni amasezerano Seychelles igaragaza ko izungukiramo cyane mu kuzamura urwego rwayo rw’amagereza, bijyanye n’uko RCS imaze gutera imbere.
Ayo masezerano y’imikoranire yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 31 Werurwe 2025, nka kimwe mu bigize uruzinduko itsinda ry’abayobozi ryaturutse muri Seychelles ryakoreye mu Rwanda.
Amasezerano yasinywe hagati y’Urwego rushinzwe Amagereza muri Seychelles rwari ruharagarariwe na Komiseri warwo, Janet Georges ndetse na RCS yari ihagarariwe na Komiseri Mukuru wayo, CG Murenzi Evariste.
RCS igaragaza ko ayo masezerano yasinywe akurikira guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi kwabaye mu 2023 bagasinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yavuze ko SPS yakoreye urugendoshuri muri RCS muri Nzeri 2024 inyurwa cyane n’aho u Rwanda rugeze mu micungire y’amagororero bituma yiyemeza gufatanya na rwo kugira ngo irwigireho.
Yagize ati “Muri Nzeri 2024 Komiseri yari yadusuye asura amagororero yacu areba aho tugeze mu buryo bwo kuyacunga, ubuzima bw’abantu bayarimo n’umutekano. Yifuje ko twabafasha kuko we yabonaga aho bageze ari inyuma yacu mu buryo bugaragara.”
CSP Kubwimana kandi yavuze ko muri Seychelles ubu bagikoresha uburyo bw’amagereza aho kuba amagororero ndetse ibyo bikaba ari kimwe mu byo RCS izabafasha bakareba uburyo na bo bakwimukira mu buryo bw’igorora.
Ayo masezerano yasinywe akubiyemo ingingo zinyuranye nko gufatanya mu gusangira ubumenyi mu bya tekiniki bujyanye n’igorora, kongerera ubushobozi abakozi no gukora imishinga ihuriweho.
Muri ayo masezerano harimo kwigisha uburyo bwo kugorora, kungurana abakozi hagamijwe kunguka ubundi bumenyi, ingendoshuri, gukora inyigo n’ubushakashatsi n’ibindi bitandukanye.
Komiseri wa SPS, Janet Georges, yavuze ko hari byinshi Seychelles yakwigira ku Rwanda ariko by’umwihariko ku micungire y’amagororero kuko urwego ayoboye rurimo abakozi badahagije na bo bakeneye kongererwa ubushobozi, agaragaza ko ikibazo cy’abakozi bake iwabo kiri mu gihugu hose.
Ati “Muri Seychelles dufite ibibazo byinshi byo kubura abakozi bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri hejuru. Hano mu Rwanda gukoresha ibiyobyabwenge ntibiri ku kigero gikabije [...], ariko muri Seychelles ho ibiyobyabwenge birakoreshwa ku kigero kiri hejuru, kandi byangiza umuryango mugari. Nibura 10% by’abaturage muri Seychelles baba bahanganye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.”
Mu Rwanda kugeza ubu hari amagororero 13 harimo rimwe rigenewe abana abari munsi y’imyaka 18.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!