U Rwanda na RDC byemeranyije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa no gufatanya gukumira Ebola

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 21 Kanama 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije kurushaho gufatanya mu koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi, ari nako birushaho gushyira mu bikorwa ingamba zigamije gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje kwibasira Uburasirazuba bwa RDC.

Ni ubutumwa bwatangajwe kuri uyu wa 21 Kanama 2019, nyuma y’uruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwali Alphonse n’intumwa yari ayoboye i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC ku butumire bwa mugenzi we Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi.

Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano uri hagati y’intara zombi no kuganira ku bibazo zihuriyeho cyane cyane kurushaho kunoza imikoranire ku mipaka izihuza, mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola no gukomeza gushimangira urujya n’uruza rw’abaturage.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rihuriweho ryashyizwe ahagaragara, impande zombi zashoboye kuganira ku ngamba zihuriweho zigamije kwirinda no kurwanya icyorezo cya Ebola hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC ku wa 6 Kanama 2019 mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.

Rikomeza riti “Nyuma y’iyo nama, intumwa z’impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza korohereza urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa hagati y’intara zombi no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola nkuko byasobanuwe n’itsinda tekiniki rihuriweho n’impande zombi.”

“Impande zombi zumvikanye ko zigomba guhanahana amakuru mu rwego rwo gukomeza gukorana bya hafi ku byatera ikibazo icyo aricyo cyose cyabangamira inyungu z’impande zombi. Ibi birareba by’umwihariko guhana urutonde rw’abantu bahuye n’abarwaye cyangwa abishwe n’icyorezo cya Ebola.”

Impande zombi zishimiye imbaraga zashizwe mu kurwanya icyorezo cya Ebola n’ubushake zifite mu gukomeza gukorana ku bijyanye n’inyungu zihuriweho n’intara zombi.

Izi nama zikomeje mu gihe i Bukavu haheruka kugaragara abarwayi babiri bagaragaza ibimenyetso bya Ebola.

Inzego za RDC n'iz'u Rwanda zagiranye ibiganiro kuri uyu wa Gatatu
Guverineri Munyantwali Alphonse yari muri RDC ku butumire bwa mugenzi we w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidje Kasi
Guverineri Munyantwali yaherekejwe n'abayobozi barimo Umuyobozi w'Ikigo cy'abinjira n'abasohoka, Lt Col Regis Gatarayiha (ubanza ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin (wa gatatu ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza