00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na RDC byashyize umukono kuri gahunda yo gusenya FDLR

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 November 2024 saa 09:12
Yasuwe :

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije ndetse bishyira umukono kuri gahunda igaragaza uko umutwe wa FDLR uzasenywa, u Rwanda rugakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho kubera impungenge ku mutekano warwo bitewe n’ibibazo biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Iyi ntambwe yatewe nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi i Luanda muri Angola. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, mu gihe RDC yari ihagarariwe na Minisitiri Therese K. Wagner.

Byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António nk’umuhuza.

Muri ibi biganiro impande zombi zasuzumye inyandiko igaragaza gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR u Rwanda rwagaragaje kenshi ko ubangamiye umutekano warwo.

Iyi nyandiko kandi ikubiyemo gahunda igaragaza uko u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho kubera impungenge ku mutekano warwo.

Nyuma yo kwemeranya kuri iyi gahunda impande zombi zashyize umukono kuri iyi nyandiko.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola yatangaje ko “kuba impande zombi zemeranyije kuri iyi ngingo, ba Minisitiri bafashe umwanzuro w’uko ibiganiro ku ngingo zitarameranywaho bikwiriye gukomeza vuba bishoboka.”

Iyi nyandiko yashyizweho umukono yatanzwe n’inzobere mu by’umutekano ziturutse muri ibyo bihugu bitatu, yateranye mu mpera za Kanama n’intangiriro za Nzeri uyu mwaka.

Ibi bikorwa bikubiye mu mushinga wateguwe na Angola, hashingiwe ku myanzuro yafashwe n’intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri ubwo bahuriraga i Luanda tariki ya 12 Ukwakira 2024.

Izi nzobere z’ibihugu bitatu zahuriye i Luanda bwa mbere tariki ya 7 n’iya 8 Kanama 2024, ziga kuri gahunda yo gusenya FDLR. Zongeye guhurira mu karere ka Rubavu mu mpera z’uko kwezi, zitegura raporo y’uburyo bwo gusenya uyu mutwe.

Ibiganiro bya Luanda byatangiye mu 2022 ubwo umwuka mubi watutumbaga mu mubano w’u Rwanda na RDC. Mu ntangiriro z’uwo mwaka ni bwo RDC yashinje u Rwanda gufasha M23, na rwo ruyishinja gufasha FDLR. Ni ibirego ibihugu byombi bihakana.

Impamvu u Rwanda ruri mu biganiro bya Luanda ni uko ikibazo cy’umutekano muke cyo muri RDC cyagize ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi, bishingiye ku birego ibihugu bishinjanya byo kwifatanya n’imitwe yitwaje intwaro, kandi hakaba hakenewe gucyura impunzi z’Abanye-Congo zahungiye mu bihugu byiganjemo ibyo mu karere birimo n’u Rwanda.

U Rwanda na RDC byashyize umukono kuri gahunda yo gusenya FDLR
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yashyize umukono kuri iyi gahunda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António ashyira umukono kuri iyi gahunda nk'umuhuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .