00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na RDC bigiye kuganirira muri Angola

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 11:07
Yasuwe :

Ku buhuza bwa Guverinoma ya Angola, kuri uyu wa Kane Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zizaganirira i Luanda hagamijwe guhosha umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Byari biteganyijwe ko ibyo biganiro biba kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022 ariko biza gusubikwa, byimurirwa kuri uyu wa Kane. Biteganijwe ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we uzahuza impande zimbi, nk’uko The East African yabitangaje.

Itangazo rya Guverinoma ya Angola rivuga ko ingingo zizigirwa muri iyo nama ari uguhosha umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC watewe no kubura imirwano k’umutwe wa M23 Congo ishinja u Rwanda gushyigikira, narwo rukabihakana ruvuga ko ari urwitwazo rwa Congo.

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Congo na Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba aribo bazitabira.

Mu bizatabira kandi harimo Uhuru Kenyatta wahoze ayoboye Kenya nk’umuhuza mu biganiro bya Nairobi bigamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Abakuru b'ibihugu bya RDC, U Rwanda na Angola bazahurira i Luanda kuri uyu wa Kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .