Aya masezerano yashyizweho umukono ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, i Doha muri Qatar. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi wa ACTA, Hamad Bin Nasser Al-Misnad, mu gihe urw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine.
Aya masezerano y’ubufatanye agamije kungurana ubumenyi n’ubunararibonye mu gukumira no kurwanya ruswa hategurwa ingendo zo kwigiranaho udushya mu gukumira no kurwanya ruswa, gushyigikira no guhuza ibikorwa mu nama z’ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya ruswa, UNODC.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda yavuze ko gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire ari ikintu cy’ingenzi kije cyiyongera ku zindi ntambwe zifatika zatewe na Qatar na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ati “Twese tuzi ingaruka mbi za ruswa ku bukungu bw’ibihugu, ku mibereho myiza y’abaturage, ubutabera n’imibereho myiza n’umutekano. Kubera iyo mpamvu, hashyizweho uburyo butandukanye mu bihugu byacu, harimo amategeko, ndetse no kuba harashyizweho inzego zo kurwanya ruswa.”
Nirere Madeleine yashimangiye ko u Rwanda, mu cyerekezo rwihaye cya 2050, rushyira imbere kurwanya ruswa, kandi ko rufite intumbero yo kuba mu bihugu bya mbere ku Isi birwanya ruswa.
Yasobanuye ko ayo masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, aje mu gihe gikwiye, aho u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere rirambye ry’Igihugu (2017-2024) n’icyerekezo rwihaye cya 2050.
Umuyobozi wa ACTA, Hamad Bin Nasser Al-Misnad yavuze ko gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire ari ikindi kimenyetso gishya cyo gushimangira umubano ukomeye hagati ya Leta ya Qatar na Leta y’u Rwanda mu nzego zose.
Bije bikurikira kuba u Rwanda rwaratoranyijwe rukakira umuhango wo gutanga Igihembo cyo kurwanya ruswa cyitiriwe ’Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, cyatangiwe mu Rwanda ku ya 9 Ukuboza 2019 mu murwa mukuru i Kigali ku buryo kuva icyo gihe Ikimenyetso Mpuzamahanga Ndangamateka cyo kurwanya ruswa cyashinzwe kuri Kigali Convention Centre.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!