U Rwanda na Qatar byasinyanye amasezerano ane arimo ajyanye n’imikoranire mu bukerarugendo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2019 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame na Emir wa Qatar bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane agamije guteza imbere inzego zitandukanye z’ibihugu byombi.

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwatangiye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, aba bayobozi bombi bakurikiranye umuhango w’isinywa ry’amasezerano agamije iterambere ku mpande zombi.

Amasezerano yasinywe ni ane arimo ajyanye n’imikoranire mu rwego rw’umuco, muri siporo, mu bukerarugendo n’ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi we wa Qatar mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Aya masezerano yasinywe aje akurikira ayasinyiwe i Doha muri Qatar ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri iki gihugu cyo muri Aziya. Icyo gihe hasinywe ari mu ngeri y’ibijyanye n’indege, amasezerano ku guteza imbere no kurengera ishoramari n’amasezerano y’ubufatanye ku butwererane mu bijyanye n’ubukungu, ubucuruzi na tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar nabwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.

Mbere y’aho Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire iganisha ku ishoramari aho mu Rwanda hari abanyemari benshi bo muri Qatar ndetse indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza