U Rwanda na Nebraska byasinyanye ubufatanye mu bya gisirikare no kubungabunga amahoro ku Isi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 03:44
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’icya Leta ya Nebraska imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyizwi nka Nebraska National Guard, agamije gufatanya mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku isi, guhangana n’ibiza n’ibindi.

Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2019 hagati y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi w’Ingabo za Nebraska, Maj. Gen. Daryl L. Bohac.

Impande zombi zizahererekanya abahanga mu bijyanye no guhangana n’ibiza no kubikumira, gushyira ingufu mu bijyanye n’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’ibindi.

Nebraska ni imwe muri leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite kilometero kare zirenga ibihumbi 200. Mu 2018 iyi leta yari ituwe n’abaturage miliyoni 1.9.

Gen Kazura yavuze ko uru ari urugendo rwatangiye mu 2010, mu 2019 impande zombi zikaba aribwo zirushyize mu bikorwa.

Yagize ati “Uyu ni umunsi wo kongera ubufatanye hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda by’umwihariko Leta ya Nebraska, twishimiye ibi kuko twese tuzi ibizava muri aya masezerano, ntabwo ari uruhande runaka rwari rukeneye urundi ahubwo ni zombi.”

Yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zizakora uko zishoboye ku buryo aya masezerano azagera kuri byinshi, asaba abayobozi guhuza imbaraga kugira ngo Isi igire amahoro.

Umuyobozi w’Ingabo za Nebraska, Maj. Gen. Daryl L. Bohac, avuga ko ubu bufatanye buzungukira impande zombi.

Yavuze ko iyi leta idafite ubuzobere mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku Isi, nk’uko u Rwanda rubimazemo igihe.

Yagize ati “Ubu ni ubufatanye hagati y’impande zombi ntabwo ari Leta Zunze Ubumwe za Amerika zije mu Rwanda ahubwo ni ubufatanye buhari ku mpande zombi, si ukuvuga ko ari u Rwanda rudukeneye ni twese dukeneranye. Ubu bufatanye ni bwiza kuko twubaha ingufu z’igisirikare cy’u Rwanda mu kubungabunga amahoro, ni ikintu tudafiteho ubumenyi nk’ingabo za Nebraska, tuzabigiraho byinshi ariko natwe tubagezeho ubumenyi dufite.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyangango, yavuze ko aya masezerano afungura inzira nyinshi mu bijyanye n’ubumenyi, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi.

Yavuze ko nyuma yo gusinyana amasezerano, abahanga mu bya gisirikare muri RDF na Nebraska bazahura barebe ibifitiye akamaro impande zombi, uko iminsi izagenda niko bazagenda bareba ibibereye impande zombi.

Avuga ko kuba iyi leta iri mu zikunze kwibasirwa n’ibiza birimo imyuzure n’inkangu kandi izi ngabo zikaba ziri mu zihangana nabyo, ubu ari ubumenyi bazasangiza u Rwanda.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, ashyira umukono ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na Leta ya Nebraska
Gen Kazura Jean Bosco ahana umukono na mugenzi we wa Nebraska Maj Gen Daryl L Bohac nyuma yo gusinya amasezerano ahuriwe n'ibihugu byombi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minadef, Gen Major Ferdinand Safari ni umwe mu bitabiriye isinywa ry'amasezerano
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, yavuze ko ingabo zizakora uko bishoboka ibikubiye muri aya masezerano bikubahirizwa
Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, ari kumwe na bamwe mu basirikare bo muri leta ya Nebraska
Umuyobozi w’Ingabo za Nebraska, Maj. Gen. Daryl L. Bohac, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyo kwigirwaho mu kubungabunga amahoro ku Isi
Abayobozi bakuru b'ingabo na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H Vrooman bitabiriye isinywa ry'aya masezerano
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H Vrooman, yavuze ko ubu bufatanye buzateza imbere impande zombi
Nebraska n'u Rwanda byiyemeje gufatanya mu ngeri zitandukanye zirimo guhangana n'ikibazo cy'ibiza

Amafoto: Munyarugerero Gift


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza