U Rwanda na Misiri mu biganiro bya nyuma ku ishyirwaho ry’ikigo gikomeye kivura indwara z’umutima

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Nzeri 2020 saa 03:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, yatangaje ko u Rwanda na Misiri bari mu biganiro bya nyuma, biganisha ku ishyirwaho ry’ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima, kizafasha u Rwanda na Afurika muri rusange.

Minisitiri Ngamije yabitangaje kuri uyu wa Mbere, ubwo u Rwanda rwakiraga toni 1.5 z’ibikoresho byatanzwe na Misiri, byo gufasha u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko u Rwanda na Misiri bisanzwe bifatanya mu rwego rw’ubuzima, haba mu buvuzi n’ubushakashatsi, ndetse hari n’indi mishinga birimo gukoranaho.

Ati "Hari ikigo turi kuganira nabo kizadufasha mu minsi iri imbere kwita ku bantu bafite indwara z’umutima, ibiganiro bigeze kure, mu minsi iri imbere tuzashyiraho amasezerano yemera ko icyo kigo kiza hano mu Rwanda."

Ntabwo yatangaje byinshi kuri uyu mushinga, yaba igihe uzatangirira cyangwa igihe iki kigo kizaba cyamaze gushyirwaho.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Ahmed El Ansary, na we yavuze ko ibihugu byombi birimo gufatanya, ku buryo gihe kiri imbere bizatangaza umwe mu mishinga munini mu bijyanye n’urwego rw’ubuzima.

Yakomeje ati "Uzaba ari umushinga ukomeye, uzafasha u Rwanda ariko unafashe ibindi bihugu bigenzi byacu muri Afurika. Dukomeje kunoza uwo mushinga, ariko icyo navuga ni uko ari umushinga munini, ni umushinga ukomeye mu mubano hagati ya Misiri n’u Rwanda. Turi mu byiciro bya nyuma, twizeye ko tuzagera ku masezerano, tukayashyiraho umukono, tukazatangaza byose bikubiyemo.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Ushinzwe Afurika, Umutoni Shakila, yavuze ko u Rwanda na Misiri bifitanye umubano uhagaze ’neza cyane’, aho bikorana mu nzego zirimo ibijyanye n’ubuzima, ubwikorezi bw’indege no kongera ubushobozi mu bya gisirikare binyuze mu mahugurwa.

Ati "Mu by’ukuri dufitanye nabo umubano mwiza cyane, ari nabyo bigaragara uyu munsi. Iyi nkunga ni ubwa mbere batangiye kuyitanga mu bihugu bitandukanye, ariko uyu munsi bahereye mu Rwanda, cyane cyane kubera buriya bucuti dufitanye."

Igihugu cya Misiri gifatwa nk’igiteye imbere kuri uyu mugabane mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara z’umutima, ndetse abashakashatsi bigeze kugaragaza ko igikomangomakazi Ahmose-Meryet-Amon wo mu Misiri cyabayeho mu myaka isaga 3,500 ishize, yaba ari we muntu wa mbere wagize uburwayi bw’umutima, bikemezwa n’abaganga.

Mu gihe icyo kigo cyaba gishyizweho, cyakunganira abanyarwanda benshi bafite uburwayi bw’umutima bakeneraga kwivuza bakajya mu mahanga, mu bihugu nk’u Buhinde na Afurika y’Epfo.

Iki kigo kandi cyaza gisanga igiheruka gushyirwaho, gitanga ubuvuzi ku ndwara ya kanseri.

Minisitiri Dr Ngamije hamwe na Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, ubwo kuri uyu wa Mbere icyo gihugu cyashyikirizaga u Rwanda ibikoresho byo kwirinda COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .