U Rwanda na Koreya y’Epfo byasinye amasezerano ya miliyari 8.7 Frw azafasha mu guteza imbere ubumenyingiro

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 24 Kanama 2020 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasinyanye amasezerano na Leta ya Koreya y’Epfo, ibinyujije mu kigo mpuzamahanga cy’iterambere (KOICA), afite agaciro ka miliyari 8.7 Frw.

Ni amafaranga azifashishwa mu guteza imbere amashuri y’ubumenyingiro no kuzamura ubushobozi bw’abayarangizamo kugira ngo bahaze isoko riri kubakenera cyane uko igihugu gitera imbere.

Ni amasezerano yasinywe mu cyumweru gishize, asinywa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, Dr. Uzziel Ndagijimana ku ruhande rw’u Rwanda, na Lee Byunghwa uhagarariye KOICA mu Rwanda.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ubumenyingiro ari ingenzi cyane ku bukungu bw’u Rwanda, kuko bwongera umusaruro, bukagabanya ubushomeri ndetse n’ubukene.

Ati “Ingano y’inganda mu Rwanda iri kuzamuka ariko ntihura n’ubumenyingiro buri mu gihugu. Ni ingenzi cyane ko dukemura iki kibazo cy’ubumenyi bucye kugira ngo ubukungu bwacu bukomeze kuzamuka kandi bwihagarareho. Iyi mfashonyo rero izadufasha cyane kugera kuri iyo ntego”.

Umuyobozi Wungirije wa KOICA mu Rwanda, Myung Keun Choi, yavuze ko uyu mushinga wubakiye ku yindi yakozwe ikanatanga umusaruro mwinshi mu bihe bitambutse.

Yagize ati “Iyi mfashanyo izashyiraho uburyo bwagutse buzayobora amasomo y’ubumenyingiro mu Rwanda kugira ngo atange umusaruro kandi uzanakomeza mu gihe kirambye. Nta gushidikanya ko uyu mushinga mushya uzarushaho guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda”.

Ubufatanye hagati y’u Rwanda na KOICA bwatangiye mu 2006, bukibanda ku mishinga na gahunda zigamije guteza imbere igihugu muri rusange.

Kugeza ubu habarurwa imishinga 10 iri gushyirwa mu bikorwa ku nkunga ya KOICA mu Rwanda, irimo uburezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga ndetse n’imiturire mu byaro no mu mijyi. Ni imishinga ifite agaciro ka miliyoni 32$ (angana na miliyari 30.9 Frw).

Muri gahunda y’iterambere y’imyaka irindwi, Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko abanyeshuri 60% bazaba biga ubumenyingiro mu 2024, bavuye kuri 31% bariho umwaka ushize. Byitezwe ko buri murenge uzubakwamo ishuri ry’ubumenyingiro.

Iyi nkunga izafasha u Rwanda muri gahunda yarwo yo guteza imbere ubumenyingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .