Amasezerano yasinywe kuri uyu wa 24 Mata 2025 agamije guhangana n’ibibazo by’ingenzi bibangamiye isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Ni mu mushinga uzibanda ku nkingi zirimo gushyira imbaraga muri gahunda ngari ya leta igamije guteza imbere ubumenyi bunekewe ku isoko, guhanga imirimo, amahugurwa ashingiye ku bumenyi, byose bigamije kwimakaza iterambere rirambye.
Hazitabwa kandi ku gushaka ibisubizo by’ikoranabuhanga rifasha mu guhuza abashaka akazi n’abagatanga, hashingiwe mu guteza imbere uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha muri iyo mirimo nk’ubuzwi nka ‘Labour Market Information System’, ‘KORA Job Portal, Graduate Tracking System’, ‘e-Recruitment System, n’ubundi bugenzurwa na MIFOTRA.
Ikindi kizitabwaho muri uyu mushinga ni ukubaka ibikorwaremezo by’ikorabuhanga no kugura ibindi bikoresho nka mudasobwa ‘servers’ n’ibindi.
Inkingi ya gatatu ni uguteza imbere no kunoza serivisi za leta zigamije kubaka ubushobozi mu by’ubumenyi, hakorwa ubushakashatsi butandukanye ku bumenyi abatanga akazi bashaka, n’ibindi.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka, ati “Umushinga uzadufasha guhuza amakuru yose azafasha urubyiruko kubona akazi. Ni amakuru ku bantu batangiye kwiga kugeza basoje, kumenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo, hanyuma ibyigwa mu ishuri bigahuza n’ibikenewe ku murimo.”
Yavuze ko bizafasha umuntu kwiga ibintu azi ko afite amahirwe yo kubonera akazi, kumenya ahari akazi, gukorana n’abashoramari bashaka gushora imari mu Rwanda bagashakirwa abakozi bujuje ibyo bakeneye n’ibindi.
Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda, Kim Jin Hwa, yavuze ko umushinga bari gufatanya na MIFOTRA ari umwe mu mishinga bamaze hafi imyaka 10 bafatanya n’u Rwanda mu guteza imbere urubyiruko cyane cyane mu burezi.
Ati “Turi gufatanya na leta mu bikorwa bitandukanye by’umwirariko mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu ya kabiri yo kwihutisha iterambere. Turi gufasha mu guhuza abatanga akazi n’abagashaka.”
Mu gukomeza guteza imbere ihangwa ry’umurimo, MIFOTRA igaragaza ko kuva 2017-2024, abantu 8.018 babonye akazi binyuze mu bigo bihuza abagashaka n’abagatanga.
Ni mu gihe umubare w’abari mu myaka yo gukora wiyongera ku kigereranyo cya 3% buri mwaka hagati ya 2017-2024, ndetse umubare w’abakora wazamutseho 12% nyuma ya Covid-19.
Guverinoma yiyemeje ko mu myaka itanu iri imbere, hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!