Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Mbere. Inzego zombi zaganiriye ku mikoranire myiza zifitanye hagamijwe kongera amasezerano y’imikoranire mu kugorora yaba mu bukungu, ikoranabuhanga, ubumenyi, guhanahana amakuru, inyigisho, abanyeshuri, kongerera ubumenyi abakozi n’ibindi.
Ni amaserano yari yararangiye ariko kugira ngo yongere avugururwe habanza ibiganiro by’inzego zombi, agashyikirizwa inzego nkuru za Leta ku mpande zombi kugira ngo asinywe.
Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera yavuze ko uru ruzindiko ari intambwe ikomeye mu gushyimangira ubufatanye mu by’igorora hagati y’u Rwanda na Kenya.
Yagize ati “Nkuko mubizi ibihugu byacu Kenya n’u Rwanda bifitanye umubano mwiza, ni muri urwo rwego Urwego rw’Amagereza yo muri Kenya baje hano kugira ngo basure RCS mu kongera kuganira ku bufatanye buri mu masezerano twahoze dufitanye, ubu rero barashaka uburyo bayavugurura.”
Yakomeje agira ati “Hari nk’ikigezweho cyane cyo kugurana banyeshuri ku mpande zombi, ariko ibyo byose ari ukureba icyo baturushije. Nkabo iyo baje babona Biogaz cyangwa ikintu cya Mituweli bakibaza uburyo twabigezeho, uburyo abagororwa bose babasha kwivuza, tukabereka ko ari gahunda za Leta, z’Igihugu cyacu cyitajya gisiga n’abari mu igororero.”
SSP Gakwaya Uwera yavuze ko aya masezerano yitezweho kunoza uburyo bwo kugorora bitewe n’umusaruro buri rwego ruriho no kwigiranaho.
Brigadier (Rtd) John Kabaso Warioba yavuze ko umubano usanzwe uhuza ibihugu byombi ugiye gukomeza kugenda neza kubera ubumenyi buri wese azaha undi.
Yagize ati “Mu gihe aya masezerano y’imikoranire azaba yasinywe RCS ifite byinshi izatwigiraho kandi na twe dufite byinshi cyane tuzabigiraho nk’ u Rwanda kuko twese nabonye dufite imbogamizi zimeze kimwe.”
Iri tsinda kandi ryanasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!