Ni amasezerano yo kwagura imikoranire yasinywe kuri uyu wa 13 Werurwe 2025 mu ruzinduko Gen Muganga we n’itsinda ayoboye bari kugirira muri Ethiopia.
Gen Muganga n’itsinda bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo za Ethiopia ari na ho ayo maseserano yashyiriweho umukono.
Gen Muganga muri urwo ruzinduko muri Ethiopia yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Karamba Charles, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Brig Gen Patrick Karuretwa hamwe n’abandi bayobozi bakuru bo muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.
Umubano mu bya gisirikare w’u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho byifatanya mu guhugura abasirikare. Kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z’ibihugu byombi.
Uretse ubufatanye bw’ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n’izindi.
Mu myaka irindwi ishize kandi u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri serivisi z’ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!