00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Bahamas byemeranyije gukuraho Visa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 September 2024 saa 07:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Bahamas, Frederick Mitchell, ajyanye no gukuraho Visa ku baturage b’ibihugu byombi mu koroshya urujya n’uruza.

Ni amasezerano yasinyijwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho aba bayobozi bitabiriye inama y’Inteko Rusange ya Loni iri kuba ku nshuro ya 79.

Bahamas ni igihugu kigizwe n’umwigimbakirwa n’ibirwa bito bigera muri 700 biherereye mu nyanja ya Atlantique, byose hamwe bifite ubuso bwa km² 260 000, kikagira Nassau nk’Umurwa Mukuru.

Ni igihugu cyakolonijwe n’u Bwongereza, gihabwa ubwigenge ku wa 10 Nyakanga 1973. Ubu ni kimwe mu bigize Commonwealth, umuryango n’u Rwanda rubarizwamo kuva mu 2009.

Gisanzwe gifitanye umubano n’u Rwanda cyane ko muri Nyakanga 2023, Perezida Kagame yagiriyeyo uruzinduko akanitabira ibirori by’imyaka 50 icyo gihugu kimaze kibonye ubwigenge.

Muri urwo ruzinduko, Umukuru w’Igihugu yambitswe Umudali w’Icyubahiro muri Bahamas uzwi nka "Order of Excellence", mu kumushimira umubano mwiza n’ubushuti afitanye na Guverinoma y’iki gihugu.

Umudali Perezida Kagame yambitswe uri mu cyiciro cya mbere cy’imidali irindwi ikomeye muri Bahamas. Ni uwa gatatu nyuma y’uhabwa intwari z’igihugu n’undi witwa uw’igihugu.

Aya masezerano azafasha abanyarwanda n'abaturage ba Bahamas mu bijyanye n'imigenderanire
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yasinyanye amasezerano na mugenzi we wa Bahamas, Frederick Mitchell
U Rwanda na Bahamas bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zinyuranye
Bahamas ihana imbibi n'ibihugu nka Cuba, Jamaica, Cuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ni kimwe mu bihugu bikundwa na ba mukerarugendo bitewe n'uko bibarizwa ahantu heza ku mazi
Pompey ni imwe mu ngoro ndangamateka iri muri Bahamas igaragazamo ajyanye n'ubucakara
Nassau, ni wo murwa mukuru wa Bahamas
Atlantis Paradise Island Bahamas Hotel ni imwe muri hotel zikomeye muri Bahamas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .