Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, mu gihe Argentine yari ihagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubwikorezi, Franco Mogetta.
Aya masezerano aratanga amahirwe ku mpande zombi yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, cyane ko intera iri hagati y’ibihugu byombi ari ndende.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yavuze ko iyi ari intambwe ibihugu byombi biteye mu rugendo rwo kwagura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ati "Iyi ntambwe ntabwo ari iterambere ry’inzego zacu z’ubwikorezi gusa, ahubwo ni n’ikimenyetso cy’umubano ukomeye kandi uri kwaguka hagati y’ibihugu byacu."
U Rwanda na Argentine bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu nzego zitandukanye, uretse ko ibi bihugu byombi biri gushyira imbaraga mu kongera iyi mikoranire no kwagura inzego bishobora kubyaza umusaruro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!