00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Amerika byaganiriye ku bibazo by’umutekano muri RDC

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 Gashyantare 2023 saa 01:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wungirije wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, byibanze ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iranira Demokarasi ya Congo.

Ni ibiganiro byabaye mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo za Leta zihanganye n’umutwe wa M23.

Guverinoma y’icyo gihugu ivuga ko uyu mutwe uterwa inkunga n’u Rwanda, rwo rukavuga ko nta shingiro bifite kuko n’abawugize ari Abanye-Congo.

Umuvugizi w’Ubunyamabanga bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, Ned Price, yatangaje ko Wendy Sherman na Dr Vincent Biruta bahuye kuri uyu wa Gatatu.

Yakomeje ati “Baganiriye ku bibazo by’umutekano mu karere bireba ibihugu byombi, harimo uburyo bwo guhagarika ibibazo bikomeje kuba bibi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’uburyo bwo kwimakaza ituze muri Repubulika ya Centrafrique.”

“Umunyamabanga wa Leta wungirije Sherman yashimangiye ko Amerika ishyigikiye gahunda y’ubuhuza bw’akarere ku burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro biyobowe na Angola n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, anashimangira uruhare rwa buri wese mu kurangiza imirwano no kwihutisha urugendo rwa politiki.”

Mu bihe bitandukanye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kugaragaza ko zihagaze ku ruhande rwa RDC mu gushinja u Rwanda gufasha M23.

Ni ibintu byagaragaye no mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, aherukamo muri RDC no mu Rwanda.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze ku wa 1 Ugushyingo 2022, yavuze ko itanyuzwe no kuba M23 yarubuye imirwano kandi ko ibikorwa byayo bikomeje guhungabanya abasivile.

Yakomeje isaba abarwanyi b’uyu mutwe kumanika intwaro no kuva mu duce bafashe.

Byongeye, Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena ya Amerika iherutse gushinja u Rwanda gufasha M23.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yaje kuvuga ko ibyatangajwe n’iyi Komisiyo ari ugukongeza umuriro hagati y’u Rwanda na Congo.

Ati “Kugira uruhande mubogamiraho mu buryo bwihuse ni uburyo bwo gukongeza ubushyamirane no kongerera ubukana bw’ikibazo. Ubusesenguzi bwimbitse ndetse butabogamye ku bijyanye n’ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC, nibwo bwatanga umusanzu mu gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”

U Rwanda rwo rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR, washinze n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Rwakomeje rugaragaza ko kimwe n’ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kubungabunga ubusugire, imbibi zarwo ndetse n’abaturage bose, nubwo kenshi ibi byagiye birengwaho n’abasirikare ba Congo bafatanyije na FDLR kandi amahanga abireba, ariko agahitamo guceceka.

Mu nshuro zitandukanye, barashe ku butaka bw’u Rwanda, bakomeretsa abaturage, bangiza n’imitungo yabo.

Mu gihe hari ibihugu n’inzego bikomeza gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo bya Congo, Minisitiri Biruta, aheruka kuvuga ko babikora kubera inyungu zabo barimo kurwanaho.

Yavuze ko abakomeza gukora amatangazo bavuga u Rwanda, bakwiye kubanza kwibaza mbere na mbere ku ruhare bagize mu mateka yo muri aka karere n’u Rwanda by’umwihariko.

Yakomeje ati "Bamwe turabizi ni inyungu zishingiye ku bukungu, gushakisha umutungo kamere muri aka karere, hanyuma igihe kikagera bati ‘u Rwanda buriya rujya muri Congo gushakayo amabuye. Imyaka yose Congo imaze, ubu yaje mu Rwanda? Hanyuma abo ngabo babitubaza bo, singira ngo ni bo bayatwara yose, ahubwo si bo bayasahuye kuva ibinyejana bingahe?"

"Bafite inyungu rero zishingiye ku bukungu, bafite inyungu zishingiye ku guhangana hagati y’ibihugu bikomeye, bakavuga ngo ahangaha turahashaka natwe muhave, hanyuma rero muri ibyo byose rimwe na rimwe bakumva ko bagomba gushimisha, gukora ibyo ubutegetsi buriho uyu munsi bubasabye."

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iheruka gushyiraho komisiyo idasanzwe, yahawe inshingano yo gusesengura ibibazo byo muri RDC n’ingaruka zabyo ku Rwanda.

Ibi biganiro byibanze ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC
Dr Biruta na Wendy Sherman baganiriye ku mutekano w'akarere u Rwanda ruherereyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .