U Rwanda na Amerika byasinye amasezerano agamije gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yitezweho kongerera imbaraga imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi muri urwo rwego.

Isinywa ry’aya masezerano azwi nka Status of Forces Agreement (SOFA) ryabaye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman.

Amasezerano ya SOFA asinywa hagati y’ibihugu bibiri, akagenga ingabo z’igihugu cy’amahanga umunsi zaba ziri mu kindi, hagati y’ibyayasinye.

Minisitiri Biruta yavuze ko aya masezerano yagutse kurusha ayari asanzwe hagati y’ibihugu byombi, yo mu 2005.

Yakomeje ati “Azaba areba Abanyamerika cyangwa abandi bazaba bakorana nabo bashobora kuzaba by’igihe gito ku butaka bwa Repubulika y’u Rwanda haba mu bikorwa byo gusura, imyitozo, ibikorwa by’ubutabazi cyangwa ibindi bikorwa byemeranyijweho n’impande zombi.”

Ambasaderi Vrooman yavuze ko isinywa ry’aya masezerano ari indi ntambwe itewe mu bufatanye mu bya gisirikare, bukomeje kwiyongera.

Yatanze urugero ku masezerano aheruka gushyirwaho umukono hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF n’iza Leta ya Nebraska - imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika - zizwi nka Nebraska National Guard, agamije gufatanya mu bijyanye no kubungabunga amahoro ku isi, guhangana n’ibiza n’ibindi. Ni amasezerano yasinywe ku wa 19 Ukuboza 2019.

Mu bandi bitabiriye isinywa ry’aya masezerano harimo Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira; Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Ferdinand Safari n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga, Amb. Guillaume Kavaruganda.

Ibiganiro hagati y'impande zombi byabereye muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga
Minisitiri Biruta na Amb Vrooman bashyira umukono ku masezerano ya SOFA
U Rwanda na Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yitezweho kongerera imbaraga imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi muri urwo rwego. Yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Peter Vrooman
Uhereye ibumoso: Minisitiri Vincent Biruta, Amb Peter Vrooman na Minisitiri Maj Gen Albert Murasira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .